Muri video irebere uburyo mama wa Meddy akirigita gitari yikiranya n’umuhungu we uririmba.

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert umenyerewe nka Meddy ku izina ry’ubuhanzi, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bazwiho gukirigita gitari mu buryo bunogeye amatwi,  yakwikiranya n’ijwi rigera ku mutima ya benshi Meddy akigarurira atyo abakunzi abatari bake. Burya ariko ngo isuku igira isoka, kandi ntayima akabara kuko burya kenshi inabyara uko ibyagiye, Meddy mubona acuranga kuriya ntibyavuye mu kirere gutyo gusa ahubwo isoko nta yindi nyina umubyara na we aracuranga zigata inyana.

Meddy na Mama iyo badaherukana urukumbuzi rwabo rurivugira aha ni umwaka ushize ubwo Meddy yaje mu Rwanda.

Meddy rero wakunze kugaragaza impano y’ubuhanzi, yashimangiye ko iyi mpano yayikomoye ku babyeyi be, aho yashyize hanze amashusho magufi amugaragaza arimo aririmba naho mama we akamucurangira gitari.

Meddy wamamaye akiri muto ubu yarakuze ahari ubwana haje ubwanwa.

Aya mashusho y’uyu mubyeyi n’umuhungu we Meddy yakoze ku mutima  ya benshi bituma abatari bake bagaragaza amarangamutima y’umwihariko ndetse abasaga ibihumbi magana abiri na cumi bakurikira Meddy kuri Instagram, by’umwihariko bakaba batangajwe bikomeye n’ubuhanga bw’uyu mubyeyi mu gukirigita gitari ariko butigeze bumenyekana cyane uretse ko Meddy yajyaga acishamo akamushira nko mu masabukuru y’amavuko amubwira ko hari yakoze kumwigisha gitari.

Meddy na Mama akunda cyane ku bwa byinshi amukesha biri n’umuhanzi yamamariyemo.

Ku munsi w’ejo rero mu bwoba bwinshi Meddy akaba yarashyize kuri Instagram yeamashusho yerekana uburyo nyina ari umuhanga mu gucuranga ndetse ko yamwigiyeho byinshi mu buhanzi, aho aya mashusho yaherekejwe n’amagambo agira ati: “Nigiye byinshi kuri Mama…Araza kunyirenza kubw’aya mashusho nshyize aha”.

Ubu ni bwo butumwa Meddy yashyize kuri Instagram ye, mama we acuranga na we aririmba

Nyuma y’ubu butumwa hakuriyeho ibitekerezo by’abantu b’ingeri zose bagaruka kuri iyi video ya Meddy na mama we, abenshi bakaba by’umwihariko baratunguwe n’ubuhanga bw’uyu mukecuru ndetse ngo ntibiyumvishaga ko yabasha gukirigita  gitari kuri uru rwego.

Ibitekerezo byakurikiyeho byari byinshi.

Ibi bikaba bije bishimangira ibyo Meddy yigeze gutangaza avuga ko yatangiye umuziki akiri muto nyuma y’uko nyina umubyara akaba yarakundaga kumwigisha gucuranga indirimbo za Bob Marley by’umwihariko iyitwa Redemption song. Si byo gusa kuko na se umubyara yari umunyamuziki akaba n’umucuranzi ukomeye wa gitari gusa ku bw’amahirwe make Meddy ntiyagize amahirwe yo kumubona byatuma amwibuka  kuko yitabye Imana Meddy akiri muto cyane.

Gusa Mama we na we wakundaga umuziki cyane yatoje umuhungu we gucuranga ndetse anamushishikariza  Korali ari naho habaye imbarutso y’ubuhanzi tumuziho muri ibi bihe. Dore ko ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yaririmbaga mu itsinda rya “Justified” yo muri Zion Temple kwa Gitwaza. Aha akaba yararirimbanaga n’abandi bahanzi nyarwanda nka The Ben, Nicolas na Lick Lick. Ibi bikaba ari nabyo byamugururiye amarembo kugeza ubu Meddy akaba afatwa nk’umuhanzi ukomeye kandi ukunzwe mu Rwanda ariko akorera umuziki muri Amerika aho amaze igihe aba. Twifurije ihirwe no gutera imbere uyu muryango wahiriwe n’umuziki.

Ihere ijisho ukuntu uyu mubyeyi acuranga yikiranya n’umuhungu we mu ijwi na ryo rikunze kunyura benshi.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma