Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeMuri Guverinoma ya Tshisekedi Tshilombo harimo abadushyigikiye: Corneille Nangaa wa AFC/M23.

Muri Guverinoma ya Tshisekedi Tshilombo harimo abadushyigikiye: Corneille Nangaa wa AFC/M23.

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro AFC ribarizwamo M23 imereye nabi igisirikare cya FARDC, Corneille Nangaa, yatangaje ko iri huriro rishyigikiwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo n’abaminisitiri bo muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Ku wa Mbere tariki ya 21 Gicurasi, nibwo Corneille Nangaa yabitangaje ubwo yasuraga ibikorwa by’iterambere biri mu duce M23 yambuye Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abambari bazo. 

Aganira n’abaturage bo muri turiya duce, Corneille Nangaa yavuze ati: “Yemwe no muri Guverinoma ya Tshilombo, mu nteko ishinga amategeko, mu bakomeye bo mu [ihuriro] Union Sacrée; hari abantu badushyigikiye. Barahari bari kumwe natwe”. 

Corneille Nangaa yunzemo ko adashobora gutangaza amazina y’aba bantu bo hafi ya Tshisekedi bashyigikiye M23, gusa ashimangira ko bari i Kinshasa mu rwego rwo “gutegurira inzira” intare za Sarambwe. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights