Wednesday, March 12, 2025
Wednesday, March 12, 2025
spot_img
HomeAndi makuruMuhanga:Umugabo w’imyaka 36,bamusanze munzu yapfuye

Muhanga:Umugabo w’imyaka 36,bamusanze munzu yapfuye

 

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umugabo witwa Nzayisenga Jean Claude wari utuye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo, bigakekwa ko yazize kubura umwuka bitewe no kurara mu cyumba kirimo imbabura yaka.

Abaturanyi ba nyakwigendera bavuze ko yabaga munzu wenyine ko baherukaga kumubona mu minsi itatu ishize, ubwo bakusanyaga amafaranga yo kwishyura amazi n’umuriro aho bacumbitse.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku gicamunsi cyo ku wa 6 Werurwe 2025, babonye isazi nyinshi zituruka mu muryango w’aho yari acumbitse, babanza gukeka ko ari imbeba cyangwa injangwe yahapfiriye kubera umunuko, nyuma yo gufungura inzu bagasanga uwo mugabo yarashizemo umwuka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije IGIHE dukesha iyinkuru ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kabgayi ngo hasuzumwe icyo yazize.

Ati ’Yasanzwe mu nzu yibanagamo yapfuye bikekwa ko yishwe no kubura umwuka wa ’oxygène’ yatewe no kurara mu cyumba kirimo imbabura yaka. Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Kabgayi gusuzumwa, ari nako iperereza rirakomeza.”

SP Habiyaremye yasabye abaturage kugira amakenga mu gihe batekeye mu nzu babamo, bakirinda ko imbabura cyangwa gaz byabagiraho ingaruka.

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights