Mugihe Abanyarwanda bategereje umukino wa APR FC na Rayon Sports abafana bagikundiro hari ibyo biyemeje.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 mata 2019 hateganyijwe umukino wa shampiona y’ikiciro cyambere mu Rwanda.Ni umukino uzahuza amakipe abiri yamakeba ndetse anakurikirana kurutonde, kuko ubungubu APR Fc niyo yambere igakurikirwa na Rayon Sports.

Ni umukino ugize icyo uvuze kumpande zose kuko uretse no kuba ari amakipe yamakeba, uyu mukino uzasiga hamenyekanye ikipe ifite amahirwe menshi yo gutwara Igikombe

Murwego rwo Gutera ingabo mubitugu abakinnyi ba Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Mata 2019 bamwe mubayobozi ba Rayon Sports ndetse n’abakunzi bayo batandukanye bahuriye ku kibuga kimyitozo giherereye mu Nzove.

Baganirije abakinnyi byinshi baza no kubashyiriraho udushimwe dutandukanye mugihe bazaba batsinze mukeba wabo APR Fc.

Bamwe mubakunzi ba Rayon bashyizeho agatubutse mugihe bazaba batsinze APR harimo Fani Club ya Blue winners yemeye ko izatanga amafaranga agera ku bihumbi magana arindwi n’amirongo itanu y’amanyarwanda (750 000) kubakinnyi

Ntago ari Blue Winners gusa yashyizeho agashimwe gusa kuko harimo numwe mubayobozi bakomeye wemeje ko buri igitego cyose kinsinzi buri mukinnyi azahabwa ibihumbi mirongo Itanu (50 000) ni ukuvuga batsinze 3 kuri 2 buri mukinnyi yahabwa ibihumbi 150 000

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwihanangirije abantu bashobora kuba baza guha abakinnyi agashimwe kugiti cyabo mu ibanga ahubwo bubasaba kuyazana bakayongera kuyo bemereye Ikipe muri rusange,Umwe mubayobozi ba Rayon Sports yatangaje ko muri Rayon harimo amafaranga menshi akomeza avuga ko abakinnyi bagomba kwiga uko bayarya batsinda APR Fc

Uwo bakunze kwita Perezida Donel yabashe gutanga pirime yo ku mukino wa Kiyovu ahita yemerera Ikipe millioni Imwe (1 000 000 ) mugihe bazaba batsinze APR, Akomeza abwira abakinnyi ko bagomba gutsinda byanga byakunda bagatwra igikombe ngo dore ko bakumbuye kujya mu ndege basohokera igihugu kandi bizatangirira kumukino wa APR

Yameze nkukomoza kubiri kuvugwa muri APR avuga ko bagomba kwibanda kuri Dicpline bitari nkibyo ari kumva muri APR.Abakinnyi wabonaga bafite akanyamuneza bishimye biteguye kuba batsinda koko nkuko bari kubisabwa.

Capitaine Manzi Thierry yashimiye abantu bose bitanze avuga ko kuribo babifashe nka Motivation irenze kuvuga gusa kuko ibi bizanye n’ibikorwa akomeza agira ati

“Twese uko turi hano turi Focus kuri Match doreko ntamvune dufite nabari bazifite zirimo gukira kandi nkabakinnyi dukeneye intsinzi”

 Abayobozi ba Blues Winners batanze ibihumbi 750
Akanyamuneza kari kose kuri da silva