Mubyatangaje Bruce Melody harimo no kuba Umukobwa yibyariye atamufana ahubwo akaba yifanira Charly na Nina.Reba ifoto y’Umwana we.

Umuhanzi wabigize umwuga Bruce Melody ubu ari mu bahanzi 10 bari guhatanira  irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ku nshuro yaryo ya 8 ribera hano mu Rwanda , yeruye ko umukobwa we ari umufana ukomeye wa Charly na Nina.

Ubwo Bruce Melody yaganiraga na Radiyo Rwanda ku mugoroba wo kuwa 14 Mata 2018 yatangaje ko umwana we ari umufana w’itsinda rya Charly na Nina ryamamaye mu ndirimbo “Indoro”. Ibi yabisubije ubwo yari abajijwe niba abagize umuryango we baba ari n’abafana be asubiza agira ati”….iyo ndi mu rugo mba ntandukanye na Bruce Melody wo mu kazi gasanzwe, naho umwana wanjye we akunda kumva indirimbo za charly na Nina ”

Britta Itahiwacu umukobwa wa Bruce Melody ufana charly na Nina

Bruce Melody kandi yanakomoje ku bintu byagiye bivugwa ku igurwa ry’abafana mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star aho we yatangaje ko atize agura umufana na rimwe kandi ko nta na gahunda ihari yo kugura umufana n’umwe

Yongeyeho ati “… Nta mufana nzagura, nta n’uwo nzagurira akantu kugira ngo amfane. Uzantora kuko naguhaye serivisi nziza ncuruza, ntabwo uzamfana kuko nakuguze. Niba hari umufana wicaye azi ko nzamuha amafaranga kugira ngo amperekeze muri ‘roadshow’, amerwe ayasubize mu isaho.”

Uyu mwaka umufana ushaka kuzajya aha amahirwe umuhanzi akunda azajya yifashisha uburyo bwo kugura inzoga ya Primus akareba umubare uri mu mufuniko w’icupa akaba aribyo yohereza.Bruce Melody umaze kwitabira iri rushanwa inshuro zirenze imwe aharawe mu ndirimbo zitandukanye harimo iyitwa Ikinya arinayo aheruka gushyira hanze ari wenyine dore ko izindi yagiye azisohora ari kumwe n’abandi bahanzi batandukanye. Src: Bwiza

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma

ITYAZO Radio(Musics & Stories)