Mu gihe u Rwanda ruri kwakira ku nshuro ya mbere Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA), hatangajwe amakuru atari yarigeze ashyirwa ahagaragara, avuga ko u Rwanda rumaze imyaka itatu rukora imbunda, amasasu, imodoka z’intambara n’indege zitagira abapilote (drones), byose bikorerwa imbere mu gihugu.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Aya makuru yatangajwe na Dr. Dash ku rubuga rwa X (Twitter), aho yavuze ati: “Muribuka mbabwira ko dufite uruganda rukora imbunda amabuye mwanteye? U Rwanda rugomba kurindwa ku kiguzi cyose cyasabwa. Uretse n’imbunda hari imodoka na drone bigomba gutangira gukorwa.”
Yongeyeho ko izi drones zizaba zikoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo gucunga umutekano ndetse no gufasha ubuhinzi n’ubworozi, bikaba byose bikorwa mu Rwanda.
Ibi bikorwa bishingiye ku ngamba z’ubwigenge n’ubusugire u Rwanda rwiyemeje, bigamije kugabanya icyuho cy’iterambere hagati y’Afurika n’indi migabane.
Aya makuru agiye hanze nyuma yuko guhera tariki ya 19 Gicurasi 2025, u Rwanda rwatangiye kwakira Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA), igamije gutangiza urugendo rushya rwo gushakira ibisubizo by’imbere ku bibazo by’umutekano bikomeje kwiyongera ku mugabane.
Iyo nama iteraniye i Kigali, yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu birenga 70, barimo abayobozi, inzego z’umutekano, abashakashatsi, abikorera n’inzobere mpuzamahanga.
Yateguwe n’Umuryango wa ISCA, ufite icyicaro i Kigali, ufite intego yo guharanira umutekano uhamye binyuze mu bufatanye, ubushakashatsi n’isesengura ryimbitse.
Ambasaderi Lt. Gen. (Rtd) Frank Mushyo Kamanzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ISCA, yagaragaje ko iyi nama ari intambwe ikomeye mu kwimakaza umutekano w’Afurika.
Ati: “ISCA yifuza gutanga umusanzu mu gushimangira ubumenyi ku bijyanye n’umutekano ku mugabane wacu, no gutangiza uburyo bushya bwo guharanira ituze n’iterambere rirambye ry’Afurika.”
Mu ijambo rye rifungura ku mugaragaro iyi nama, Perezida Paul Kagame yibukije ko umutekano wa Afurika utazigera ugerwaho n’ibyemezo bituruka hanze, ahubwo ushingiye ku bushobozi bw’imbere mu mugabane.
Ati: “Kuva kera umutekano wacu wafatwaga nk’umutwaro ugomba kwikorerwa n’abandi… Iyi mikorere ntiyatanze umusaruro. Dukeneye kongerera imbaraga inzego z’umugabane wacu, by’umwihariko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”
Yongeyeho ko kugira ngo Afurika igire umutekano uhamye, igomba kubaka ubushobozi bwayo, igahanga udushya kandi igafatanya ku buryo burenze gusangira amakuru.
Ati: “Urufunguzo rwo gutsinda ibihungabanya umutekano ruri mu bushobozi bwacu bwo kwishakira ibisubizo.”
Madamu Clotilde Mbaraga Gasarabwe, Umuyobozi Mukuru wa ISCA, yavuze ko iyi nama ije igihe gikwiye.
Ati: “Turashaka kureba ku mpamvu shingiro z’umutekano muke muri Afurika, kuko rimwe na rimwe buterwa n’abanyamahanga bashaka imitungo kamere yacu.”
ISCA yitezweho gusiga ishusho nshya mu mitekerereze y’ubwirinzi, aho Afurika izajya yihitiramo ibisubizo ku bibazo byayo aho gukomeza gutegereza ibisubizo bivuye hanze.
Inzira yo kwihaza mu bikoresho by’umutekano yatangiye kwigaragaza. U Rwanda rumaze gutanga urugero ku buryo igihugu gito gishobora kwiyubakira ubushobozi bwo kwirinda no gutanga umusanzu mu mutekano w’akarere n’umugabane.
ISCA ije nk’ihuriro rishya rigamije kongera ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika, gushimangira ubushobozi bw’imbere n’iterambere ridashingiye ku mahanga.
Nk’uko Perezida Kagame yabivuze, “Ntitwakomeza kuvuga ko hari abaturuka hanze batwangiza, icyarimwe natwe twishyiriraho ibituma bibaho.” Umutekano si umurage, ni inshingano buri gihugu kigomba kwitaho.