Nyuma yo gutangaza ko yavuye muri Rayon Sports, Sarpongo, yagaragaje ko yahawe ikaze n’Ubuyobozi bwa APR FC nk’uko yabyemereye Umunyamakuru w’imikino wa Umunsi.com ducyesha iyi nkuru.
Umufana wari uwa Rayon Sports ukomeye, Ntakirutimana Isaac uzwi nka Sarpong w’i Nyamirambo yerekeje muri APR FC yakirwa n’abarimo Perezida w’Ikipe y’Ingabo, Col Richard Karasira.
Mu kiganiro yahaye kiriya gitangazamakuru, yasabye abafana ku mwakira muri iyi kipe yamaze kugeramo.
Yagize ati:”Niko kuri ndaje nguhe n’amafoto , ninako bimeze, njyewe namaze gufata ‘Decision’ [ Umwanzuro ] mu nyakire nk’umufana mugenzi wanyu muri APR kabisa, APR ku mutima”.