Mu ntambara y’amagambo Rayon Sports na Karekezi Olivier bivuyemo mu bwambuzi n’ubugambanyi bashinjanya.

Nyuma y’aho Umutoza Karekezi afatiye icyemezo cyo kuva mu ikipe ya Rayon Sports yari abereye umutoza mu mpera z’iki cyumweru yashyize hanze ubugambanyi n’ubuhemu yakorewe na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports ari na byo byabaye intandaro yo kuyivamo adasezeye  gusa  ubwo  Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Itangishaka King Bernard yamusubizaga yamubwiye ko ashobora no kujyanwa mu nkiko.

Itangishaka King Bernard(Umunyamabanga), Paul Muvunyi(uri kuvuga, Perezida), Gacinya Chance Denis(wari V/Pres. uri kureba muri telefoni) na Muhire Jean Paul(Umubitsi)

Karekezi Olivier utazibagirana by’umwihariko mu mateka y’Urwanda dore ko yabaye umwe mu bakinnyi bake kandi bakomeye Amavubi yagize, yabaye Umunyarwanda wa mbere wabonye impamyabushobozi mu butoza yo ku rwego rwa mbere rwa UEFA (Licence A) yabonye mu mwaka wa 2014 imwemerera gutoza ku mugabane w’u Burayi ariko icyo gihe agaragaza ko ashaka kuza kuyikoresha mu Rwanda.

Karekezi Olivier wari umutoza wa Rayon Sports.

Ntibyahise bimuhira kuko yabanje gutoza mu makipe y’abana muri Sweden aho yabaga n’umuryango we.  Mu Rwanda yahaje muri Nyakanga 2017 nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports nubwo bitari byoroshye kuko hari abayobozi bamwe bamushakaga n’abandi batamwifuzaga, ku buryo yewe amaze no kuhagera ubuzima bwaho butamworoheye.

 x

Nk’uko yabitangarije TV 10 ngo ni  urugamba rutari mworoheye na gato , aho yanahishuye  ko yagambaniwe mu buryo butandukanye, ananizwa n’abayobozi be kugera abonye ko nta hazaza afite muri iyi kipe aramutse atayivuyemo ndetse ku itariki ya 26 Gashyantare 2018 afata umwanzuro ntakuka wo kumanika amaboko arasezera.

Yavuze ko by’umwihariko byabaye bibi ubwo uwari umwungirije, Ndikumana Hamad Katauti yitabaga Imana mu Ugushyingo umwaka ushize  na we agahita atabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera zimukurikiranyeho icyaha cyo kugambanira igihugu aho Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaje kumusura muri gereza azi ko buje kumwihanganisha ahubwo bukamuzanira ibaruwa yo kumuhagarika ku kazi.

Karekezi ni umusportif uhamye.

Mu magambo ye agize ati: “Baranjyanye bambaza ibyo bambazaga ngira ngo icyo gihe na Perezida Muvunyi yari ahari kuko na we bari bamuhamagaye hanyuma aragenda njye nkomeza kubazwa. Ku munsi wa kabiri Muvunyi nibwo yagarutse ari kumwe n’umunyamategeko w’ikipe, Zitoni. Bagarutse naketse ko ari abantu baje kumfasha kuko ndi umukozi wabo, ndanabyishimira, icyo gihe  bari bafite urupapuro mu ntoki, ntungurwa nuko  babwiye ko nta kundi byagenda, nimara iminsi itanu nkiri mu maboko y’ubugenzacyaha ntazaba nkiri umutoza wa Rayon Sports banshyira rwa rupapuro imbere bansaba kurusinya ko iyo minsi nirangira ntazaba nkiri umutoza.”

Karekezi yongeyeho ko nyuma y’iminsi 18 afunguwe , Umuyobozi wamusuye ari Gacinya Chance Denis wari Visi Perezida, amusaba kugaruka mu kazi amusezeranya ko amasezerano ye azasubirwamo nyuma, ariko akaba afasha ikipe. Ibi ntibyigeze bikorwa kuko hadaciye igihe, Gacinya na we yaje gufungwa, abayobozi basigaye ntibabyitaho, ibyo gusubira mu masezerano bigenda uko.

Gacinya Chance Denis wari Visi Perezida wa Rayon Sports.

Ukuri k’ubugambanyi bwakorewe Karekezi kugeza afuzwe.

Karekezi Olivier mu gusobanura icyatumye afungwa yavuze ko byatewe n’umuntu wakoreshejwe n’abashakaga kumufungisha, akoresha WhatsApp ye yiyoherereza ubutumwa bugaragaza ko yashakaga ko Amavubi atsindwa na Ethiopie mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

Karekezi yagarutse ku mukino Rayon Sports yakinnye na Musanze FC, avuga ko we n’abo bafatanyaga gutoza ndetse na kapiteni Bakame bibwiriwe na Perezida Muvunyi ko yategeye kuzaha Musanze FC agahimbazamusyi mu gihe izabasha gutsinda Rayon Sports.

Yagize ati: “Mbere y’umukino wa Musanze FC twakiniye i Nyamirambo, Paul Muvunyi yaraje atubwira (abatoza) ko yategeye Musanze FC ko nidutsinda arabaha agahimbazamusyi. Twari kumwe na kapiteni Bakame arabizi. Abandi bakinnyi bari bagiye muri bisi… Njye narumiwe biranambabaza. Kuri uwo mukino yanaje muri stade ari kumwe na Ivan Minnaert, kuri ubu utoza Rayon Sports, baranicarana.”

Muvunyi Paul Umuyobozi mukuru wa Rayon Sports.

Mu gusubiza ku byo Olivier Karekezi ashinja Rayon Sports, birimo no kuba atarahembwe umushahara wa Gashyantare, Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Itangishaka Bernad King yatangaje ko uyu mutoza ariwe wakoze amakosa kuko ngo bamwandikiye ibaruwa imusaba ibisobanuro by’uko yataye akazi ngo ntiyatanga ibisoburo, bituma ashobora no kuzajyanwa mu nkiko, gusa ngo bagiye kongera kumwandikira bamusaba ibisobanuro bya nyuma ubundi babone gufata icyemezo niba bashyiraho umusimbura.”

King yongeyeho ko Rayon Sports itigeze isesa amasezeano na Karekezi Olivier nk’umutoza wa Rayon Sports ahubwo ngo icyabayeho ni uko ubwo yari muri gereza yahagaritswe by’agateganyo ari nayo mpamvu ubwo yari afunguwe yagarutse mu kazi nta kibazo. Ikindi ngo ibyo Karekezi yatangaje ko hari amafaranga atahembwe atari byo kuko amezi yose yakoze yayahembewe uretse aya  Gashyantare  kuko yataye akazi tariki 26 ukwezi kutararangira, bivuga ko yaburaga iminsi ngo ukwezi kuzure.

Uyu muyobozi yanavuze ko mu masezerano ya Karekezi harimo ingingo ivuga ko hagize uruhande rwica aya masezerano rugomba kwishyura imihumbi 20 $ bityo Rayon Sports ikaba iri kubyigaho mu gihe byaba ngombwa ikaba yazanamugeza mu nkiko.

Urwandiko Karekezi aherutse gushyira ahagaragara rurimo byinshi yaciyemo muri Rayon Sports.

Tugarutse  ku kuba yarasimbujwe undi mutoza nyamara agifatwa nk’umukozi wa Rayon Sports, Bernad King yavuze ko byatewe n’uko ikipe itari kuguma aho gusa kandi ifite imikino ari nayo mpamvu kugeza ubu Ivan atarahabwa amasezerano ahoraho nk’umutoza mukuru akaba akiri uw’agateganyo.

Impaka ni ndende kwitana ba mwana birakomeje, hagati aho ukuri ni ukwande, karekezi ati naragambaniwe kandi narambuwe n’ibindi ntarondora byananije mu ikipe, Ubuyobozi bwa Rayon Sport buti ibyo ni ibinyoma byambaye ubusa ahubwo Karekezi ni umunyamakosa akwiye kujyanwa mu nkiko akaryozwa byinshi.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma