Umugi wa goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru, haravugwa imyigaragambyo yo gusaba ko ubuyobozi bw’intara bwa kwegura. Ibi ni nyuma yaho ubwicanyi bukorerwa abaturage bwonge gufata indi ntera.
Amakuru CorridorRepost ikesha abaturage batuye i Goma avuga ko, Iyi myigaragambyo yateguwe n’urubyiruko ndetse rwiganjemo na Sociyete Civile yo muri ibyo bice.
Bavuga ko iyo myigaragabyo izakorwa ku wa Gatatu tariki ya 17 Mata 2024.
Iyi myigaragabyo izakorwa kugira ngo umuyobozi ku rwego rw’i Ntara, n’umuyobozi ku rwego rw’u Mujyi wa Goma, begure, kuko abaturage batishimiye ubwicanyi buri kubakorerwa abayobozi barebera. Abaturage kandi bavuga ko kandi bicwa na Wazalendo bazwiho gukorana byahafi n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC).
Iki Cyumweru turimo uhereye ku itariki ya 09 Mata 2024, kugeza uyu munsi, hamaze gupfa abantu bagera ku munani, aba bose bicwa barashwe na Wazalendo.
Kuwa Kane w’iki Cyumweru, hafashwe abasirikare batatu na Wazalendo babiri bashinjwa kugira uruhare mwiyicwa ry’abasivile bamaze igihe bicirwa muri Goma.
Benjamin Mbonimpa umuhuza bikorwa wa AFC/M23, yashinje ubuyobozi bwa leta ya Kinshasa, muri Goma kunanirwa gutanga umutekano no guhagarika ibikorwa bya Wazalendo byo kurasa abasivile mu ijoro.
Ibi Mbonimpa yabivuze akoresheje urubuga rwa x, aho yagize ati: “Abaturage barababaye kubera kubura ubuyobozi bushakira abaturage amahoro. Abayobozi nti bashoboye ngo bagire icyo bakora gifatika. Abaturage baracyarira kuko ubuyobozi ntacyo bushoboye.”
Ubu bwicanyi bwatangiye kuvugwa cyane umwaka ushize, ahagana mu mezi yo mu mpera z’umwaka. Ubu bwicanyi kuva mbere hose Wazalendo nibo bagumye gushyirwa mu majwi ko barinyuma y’imfu zimaze gutwara abantu babarirwa mu magana, mu gihe kingana n’umwaka n’amezi icyenda.