Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeMu majyaruguru y’u Burundi haravugwa igitero gikomeye cyane cyahitanye abasirikare benshi b’u...

Mu majyaruguru y’u Burundi haravugwa igitero gikomeye cyane cyahitanye abasirikare benshi b’u Burundi.

Mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Gashyantare 2024, mu majyaruguru y’i gihugu cy’u Burundi hadutse intambara ikomeye aho habayeho kurasana mu ntara ya Bubanza. 

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi avuga ko urusaku rw’imbunda ziremereye zumvikaniye mu bice bya Buringa, muri komine Gihanga, mu ntara ya Bubanza. 

Ni nyuma y’igitero cyagabwe ahari ibirindiro by’igisirikare cy’u Burundi, biherereye ku muhanda ufite nimero ya 5, aho i Buringa. 

Ibinyamakuru byinshi byo mu gihugu cy’u Burundi byatangaje aya makuru, aho nk’urubuga rwa King Umurundi, rwavuze ko abaturage babatuye mu bice bya Buringa no mu nkengero zaho batangiye kumva urusaku rw’imbunda ziremereye saa tatu n’iminota 21 z’ijoro ryakeye. 

Uru rubuga ruvuga ko kugeza ubu abagabye icyo gitero bataramenyekana ariko ko bikekwa ko ari abarwanyi ba Red Tabara, baje bitwaje imbunda ziremereye, ndetse ko bari benshi cyane. 

Umwe mu baturage baturiye ibyo bice yabwiye kiriya gitangazamakuru cya King Umurundi, ati: “Twumvise urusaku rw’imbunda zikomeye cyane, ariko abagabye icyo gitero ntituzi abo aribo n’aho baturutse, gusa bikekwa ko ari Red Tabara, n’ubwo tutaramenya abo aribo.” 

Kugeza ubu hamaze kumenyekana ko abagera kuri 6 baguye muri kiriya gitero abandi benshi barimo n’abasirikare b’u Burundi bakaba bakomeretse bikabije. 

Ni mugihe kandi habonetse n’imodoka ebyiri z’igisirikare cy’u Burundi zatwitswe zirakongoka bikozwe na bariya barwanyi bagabye igitero. 

Iyi nk’uru ikomeza ivuga ko ibiro by’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD FDD, byari i Buringa ahabereye intambara nabyo byafashwe n’inkongi y’umuriro birangira bihindutse umuyonga. 

Ati: “Abaturage batubwiye ko ibiro by’ishyaka rya CNDD FDD, byari biherereye i Buringa byahiye birakongoka.” 

Mu mpera z’u mwaka ushize nibwo mu Burundi hagabwe igitero bivugwa ko cyagabwe n’umutwe w’inyeshamba wa Red Tabara. Icyo gitero cyagabwe mu bice bya Gatumba bihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights