Kubwira umukunzi wawe amagambo meza y’urukundo ni kimwe mu bintu byiza nawe ubwe aba ataregereje kuri wowe. Iyo atakibonye niho usanga avuga ngo nta mukunzi agira cyangwa bikamugora kubaho.Ukwiriye gutuma uwo ukunda abaho yishimwe birenze ibikenewe kuri wowe .Ibi kandi bisaba ko amagambo yawe aba yuzuye ukuri kuguturutseho .
Bon Fils Gapangwa akaba umunyamakuru w’imyidagaduro ndetse akaba n’umwe mu bafite izina rikomeye cyane mu rugaga rw’itangazamakuru ry’abanyamulenge batuye I Nairobi.
Tariki ya 11 Nzeri, ni umunsi ukomeye cyane mu mateka ya UMUTONIWASE Chantal Muhumure umugore wa Bon Fils kuko ariho yabonye izuba. Ni munsi ukomeye rero mubuzima kandi ukaba umunsi urangwa n’amagambo y’urukundo rwabo.
Bon Fils, abinyujije kurubuga nkoranyambaga rwe rwa WhatsApp yagize ati : “Ku itariki nk’iyi Imana yandemeye uwo kunyitaho aravuka. Mugore mwiza nkwifurije isabukuru nziza y’amavuko naje gusanga uri ikirenga rurema yigiriye ikirango cy’umucyo wererana uburanga, ubugwaneza n’ububyeyi. Komeza ukurane umutima mwiza uhorana, nzakomeza kugukunda.”
Bon Fils Gapangwa na Umutoniwase Chantali ni imwe mu miryango irangwa n’urukundo haba mu rugo rwabo ndetse n’aho batuye , ndetse abaturanyi bahamya urukundo rwabo kuburyo benshi bifuza kubagenderaho .
Kuba yanditse amagambo aryohereye ndetse arangwa n’urukundo ntago byatunguye benshi kuko ababazi bazi ko bibera muri paradizo.
Umwe munshuti zahafi z’uyu muryango Steven MM undi munyamakuru nawe ukunzwe cyane mu rugaga rw’imyindagaduro Nyamulenge ; yagize icyo avuga ku isaburukuru ya Umutoniwase, aho yamwifurije isabukuru nziza kandi anahishura ko uyu muryango hari aho wagiye kwizihiriza uyu munsi mukuru muburyo bw’ibanga nubwo we yabagezeho kandi akagenera Impano Umutoniwase.