Mu mafoto irebere ibyo abakobwa bo muri Kenya baraye bakoreye Diamond mu gitaramo.

Umuhanzi Diamond Platnumz yari amaze iminsi adataramira abakunzi be dore ko ari na benshi, muri iri joro ryakeye yongeye gusubukura ibitaramo bye, by’umwihari  kuri uyu mugoroba wo ku wa 09 Werururwe  2018, akaba yarafite igitaramo gikomeye cyane mu mujyi wa Nairobi, aho cyari kitezwe ko kiza kugaragaramo udushya twinshi n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru dore ko uyu muhanzi yigaruriye imitima y’Abanyakenya batari bake.

Yabanje gususurutsa abaje mu gitaramo hamwe n’ikipe yari yazanye.

Nyuma yo kuba yari amaze iminsi asa n’uhuze umuhanzi Diamond yongeye kugira igitaramo cyiza cyane kitabiriwe n’abantu benshi cyane ku buryo bitari byoroshye kubona aho ucisha ijisho.

Abakobwa benshi bifuzaga kumukora mu kinganza no kubyinana nawe.
Abantu bari benshi abakobwa baniganira gukora mu biganza bya Diamond

Ni igitaramo kandi cyagaragayemo abakobwa benshi cyane bari biyambitse ku buryo butandukanye bijyanye n’uko bifuje kuberwa ariko kandi ni n’igitaramo cyagaragaje ukwigaragaza ndetse n’ukwitinyuka gukomeye ku bakobwa bari muri iki gitaramo babyinishije Diamond agatutu karamurenga.

Iki gitaramo ubundi cyari kiswe Safaricom Private(Safaricom Private Party) Diamond yahaye urubuga abafana be cyane  cyane biyumva ko bazi gukaraga umubyimba bajyana ku kabuga(stage) kubyina, by’umwihariko abakobwa bagaragaraga ko ari beza muri iki gitaramo akaba ari bo batunguye Diamond baza kumubyinisha mu buryo rwose wabonaga badashakisha.

Diamond abakobwa bamubyinishije imitsi irarega.

Ikindi cyongereye ubwinshi bw’abaje muri iki gitaramo kikaba ari uko Diamndo ari umwe mu bagize itsinda WCB Wasafi Records, itsinda ryubashywe kandi rikunzwe cyane cyane mu gihugu cya Kenya, binaturutse ahanini ko hari bamwe mu banyakenya baririzwamo.

Muri rusange igitaramo cyagenze neza kurusha uko ndetse Diamond yagiteganyaga ariko by’umwihariko akaba yagaragarijwe urugwiro no gukundwa n’abanyakenya ariko by’umwihariko abakobwa beza bari bitabiriye iki gitaramo ku bwinshi bamubyinishije kugeza aho na we yemeye.

Diamond akaba yashimiye Abanyakenya bongeye kumuzamurira ibyishimo bikomeye ku bwitabire n’urukundo rwinshi bamugaragarije.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma