Mu mafoto dore uburanga bw’umukobwa Dj Miller yambitse Impeta nyuma y’imyaka 5 bakundana

Dj Miller, umwe mu bakora umwuga wo kuvanga umuziki bagezweho mu Mujyi wa Kigali yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga nyuma y’imyaka itanu bakundana.

Uyu musore yagaragaje ibyishimo ku rubuga akoresha rwa Instagram ashimira umukunzi we wamuhaye isezerano ryo kuzabana na we ubwo yari amusabye ko yazamubera umugore. DJ Miller yanditse ati “Inshuti yanjye magara imbwiye ‘Yego’”.

Ni ubutumwa bwaherekejwe n’amafoto abiri y’umugoroba uvuze byinshi mu rukundo rw’aba bombi. Umukobwa DJ Miller yasabye ko bazashyingiranwa we yitwa Hope Nigihozo. Ntiyari akunze kumwerekana cyane ku mbuga nkoranyambaga gusa urukundo rwabo rumaze igihe.

Mu bihe bitandukanye Nigihozo Hope yagiye avuga amagambo arimo imitoma ku mukunzi we DJ Miller, nk’ubwo aheruka kwizihiza isabukuru y’amavuko ku itariki ya 1 Ukuboza 2018, yaramubwiye ati “Nkwifuriza kuramba mu buzima kandi nkasenga Imana nyisaba ko bwose twazabumarana.”

Hari n’aho yanditse avuga ko kumubwira ko ijambo ‘urakoze’ bitazigera byuzura ingano y’ibyo amukorera. Mu bindi bihe binyuranye agaragaza amafoto yabo bishimira urukundo ndetse akanagaragaza ko amushyigikiye mu bikorwa by’umuziki arambyemo nk’uvanga umuziki ariko akinjiramo nk’ukora indirimbo ze ku giti cye.

Muri iki gihe DJ Miller ni umwe mu bavanga umuziki batangiye kwinjira mu gukorana n’abahanzi baririmba. Yakunzwe mu ndirimbo ‘Stamina’ ari kumwe na Social Mula, ‘Un Million C’est Quoi?’ (Remix) ft. Peace Jolis n’iyitwa ‘Iri Joro Ni Bae’ yakoranye na Riderman n’abahanzi bo muri Kina Music.

Ubusanzwe DJ Miller akuriye itsinda Dream Team DJs ahuriyemo na DJ Toxxyk na DJ Marnaud bagezweho mu kuvanga umuziki mu bitaramo bikomeye n’utubari dushyushye i Kigali.

Reba Amafoto

Nigihozo Hope yemereye DJ Miller kuzamubera umugore
DJ Miller yari aherutse gutangaza ko urukundo rugurumana hagati ye na Nigihozo, inshuti ye magara
Uyu mukobwa nawe ari mubafite uburanga bukurura ab’igitsina gabo
Iyo bari kumwe baba barebana akana ko mu jisho