Friday, April 4, 2025
Friday, April 4, 2025
spot_img
HomeImikinoMu ibanga rikomeye, Madedeli wo muri Papa Sava yasezeranye imbere y’amategeko n’umusore...

Mu ibanga rikomeye, Madedeli wo muri Papa Sava yasezeranye imbere y’amategeko n’umusore uzwi muri ruhago

Umukinnyi wa filime Dusenge Clenia uzwi cyane nka ‘Madedeli’ muri filime ya Papa Sava, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Rugamba Faustin, wahoze ari umukinnyi wa ruhago mu Rwanda. 

Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Werurwe 2025, ahagana saa yine z’amanywa. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte, yemeje aya makuru, avuga ko ari we washyize umukono kuri aya masezerano y’aba bageni.  

Ni umuhango wabaye mu ibanga rikomeye, aho inshuti n’abavandimwe ba hafi b’aba bombi bari bahari kugira ngo babashyigikire muri iki cyemezo gikomeye cy’ubuzima. 

Urukundo rwa Dusenge Clenia na Rugamba Faustin rwagiye ruvugwa cyane mu itangazamakuru, by’umwihariko umwaka ushize ubwo Madedeli yishimiraga imodoka yari yohererejwe n’uyu mukunzi we.  

Icyo gihe, benshi mu bakurikiranira hafi ubuzima bw’uyu mukinnyi wa filime batangiye gukeka ko urukundo rwabo rugana mu rwego rukomeye, biba impamo muri Werurwe 2025 ubwo biyemezaga guhamya isezerano ryabo imbere y’amategeko. 

Rugamba Faustin yamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda, aho yakiniye amakipe akomeye nka Zebra FC, Musanze FC ndetse na APR FC.  

Nyuma y’igihe akinira aya makipe, yaje kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye magingo aya.  

Mbere yo gusezerana na Rugamba Faustin, Dusenge Clenia yari yarigeze gushyingiranwa na Ngiruwonsenga Innocent mu 2017, ariko urugo rwabo ntirwarambye kuko nyuma y’igihe batandukanye. Nyamara, n’ubwo batandukanye, bafitanye umwana w’umukobwa. 

Dusenge Clenia amaze igihe kinini ari umwe mu bakinnyi ba filime b’abahanga mu Rwanda, akaba azwi cyane muri filime nyarwanda zirimo ‘Papa Sava’ n’izindi. Icyo benshi bakunda kuri we ni uburyo yinjira mu mwuga we akagaragaza ubuhanga budasanzwe mu gukina. 

Nubwo aba bombi basezeranye imbere y’amategeko, amakuru yizewe avuga ko bari gutegura indi mihango isanzwe iranga umuco nyarwanda, harimo gusaba no gukwa, ndetse na misa yo guhesha umugisha ku rugo rwabo.  

Amakuru y’igihe ibi birori bizabera aracyari ibanga, ariko abakunzi babo n’inshuti zabo bari mu myiteguro yo kuzabashyigikira muri iyo mihango. 

Urukundo rwa Madedeli na Rugamba Faustin rwakomeje gutanga icyizere ku bakunzi babo, bamwe bakaba babifata nk’urugero rwiza rw’abakundanye, bagakundana urukundo rutarimo uburyarya, kandi bagashyira imbere kubaka urugo rushibuka ku rukundo rufite intego.  

Ku bakurikiranira hafi urukundo rw’aba bombi, gusezerana kwabo ntibyatunguranye, kuko bari bamaze igihe bagaragaza ko bafitanye umubano ukomeye. 

Iki ni ikimenyetso cy’uko urugendo rwabo rushya nk’umugabo n’umugore rwatangiye, bakaba bagiye gukomeza kubaka ahazaza habo hamwe. Turabakomeza tubifuriza ishya n’ihirwe mu rugo rushya batangiye. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights