Mu gihe habura iminsi 20 ngo yizihize isabukuru ye y’amavuko Sergio Ramos yagenewe impano y’agatangaza. (Amafoto)

Icyamamare mu guconga ruhago ku mugabane w’Uburayi Sergio Ramos ubu uri kubarizwa mu ikipe ya Real Madrid yabonye izuba ku wa 30 Werurwe  1986, avukira i Camas muri Seville ho muri Espagne nubundi, akaba akina muri ba myugariro ba Real Madrid akaba kandii afite inshingano zo kuyobora ikipe nka Capitain.

Ramos akaba yarashakanye na Pilar Rubio mu 2012, abarirwa mu mushahara usaga miliyoni 16 z’Amaeur0 kuva mu 2016, akaba kandi uyu mukinnyi yaraje ku mwanya 10 mu bakinnyi basaga 553 bigaragaje mu ikipe ya Real Madrid, Ramos kandi akinira ikipe y’igihugu cye ya Espagne n’ubundi nka myugariro.

Ramos yambara nimero enye 4 mu ikipe ya Real Madrid.

Uyu mugabo rero ubura iminsi mike ngo yizihize isabukuru ye y’amavuko izizihizwa ku itariki ya 30 Werurwe, umuvandimwe we René Ramos yamutunguye amugenera impano y’agatangaza y’isabukuru ye y’amavuko.  Iyi mapano ikaba ibarirwa mu mamiliyoni.

Sergio Ramos arubatse afite umugore n’abana.
Nubwo byashobokaga ko iyi mpano Sergio Ramos yashoboraga kuzayigaragaza ku munsi nyirizina w’isabukuru ye y’amavuko, cyangwa n’umuvandimwe we akazayimuha ku munsi nyirizina,  bombi ntibategereje ahubwo Ramos akiyibona  yahise ayishyira ahagaragara atangaza ko yishimiye impano ikomeye umuvandimwe we René Ramos yamugendeye nk’impano y’isabukuru ye y’amavuko.
Sergio Ramos(wambaye ubururu) n’umuvandimwe we René Ramos
Sergio Ramos akaba yahawe n’umuvandimwe we René Ramos imodoka nziza cyane y’ibara ritukura yo mu bwoko bwa Fiat 600, iyi modoka ikaba ifite agaciro k’ibihumbi 23.600 by’amadorari akaba asaga  miliyoni makumyabiri n’ibihumbi magana abiri na kimwe n’amafaranga magana atandatu y’Urwanda (20.201.600 Frw).
Sergio Ramos akaba yerekanye iyi mpano yagenewe abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yaherekejwe n’amagambo yuzuye ibyishimo ndetse n’amarangamutima akomeye kandi ashimira uwamugeneye iyi mpano.Natwe tukibuka Sergio Ramos umukinnyi w’icyamamare ku mugabane w’Uburayi tumwifurije kuzagira isabukuru nziza.
Iyo wubashywe ntujya usaza, imodoka yubashywe ntisaza.    Impano z’isabukuru y’amavuko zatangiye kuza. Ibirori by’isabukuru rurangiranwa. Urakoze cyane muvandimwe @reneramosoficial. Urakoze . Ndagukunda muvandimwe.

 

 

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma