Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeMONUSCO irashinjwa guha ubufasha ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa FARDC mugihe...

MONUSCO irashinjwa guha ubufasha ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa FARDC mugihe M23 yamaze kwigarurira Localite ya Rwibiranga.

Ubuyobozi bwa M23 burashinja Ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO gutera inkunga ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu bitero bagabye by’ibasiriye abasivile muri teritware ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

N’i bikubiye mu nyandiko umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yashize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 08 Gashyantare 2024, ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rigizwe na FARDC, FDLR, Wagner, Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’Ingabo za SADC, n’izindi zagabye ibitero bikomeye kuri M23 zirasa imbunda ziremereye muri Kibumba ahatuwe n’abaturage benshi no mu nkengero zaho. 

Nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye yakomeje avuga ko ingabo z’umuryango w’Abibumbye zikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), zirimo gufasha abarwanyi bahuriye mu ihuriro ry’Ingabo zishinjwa gukora ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye Inyoko muntu. 

Muri iri tangazo M23 irashinja ririya huriro kuba riri inyuma y’akaga abaturage bo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje guhura nako. 

Lawrence Kanyuka yasoje avuga ko ingabo za M23, zikomeje kwirwanaho no kurwanirira abaturage bakomeje guhura n’akaga ndetse n’ibyabo bikomeje kwibasirwa n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Iyi mirwano yubuye mu gace ka Kibumba-Goma, amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku rugamba akaba avuga ko FARDC n’abambari ba yo bakomeje gutera ibisasu biremereye ku baturage bo muri ibi bice bya Grupema ya Kibumba na Buhumba, muri teritware ya Nyiragongo. 

Aba baturage barembejwe n’ibisasu bya FARDC n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa yo bahunze ku bwinshi muri kariya gace kari kuberamo imirwano. 

Aya makuru akomeza avuga ko Intare za Sarambwe ziherereye ahitwa Matanda hafi na Sake, mu gihe imirwano iri kubera muri Buhumba, ndetse akanavugwa ko ingabo za RDC zamaze guhunga muri Localite ya Rwibiranga, ikaba yamaze kwigarurirw na M23. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights