Friday, March 28, 2025
Friday, March 28, 2025
spot_img
HomePolitikeModeste Ntamugabumwe usanzwe ari Umuhuzabikorwa wa kominote y’urubyiruko rw’abahutu yarashimuswe

Modeste Ntamugabumwe usanzwe ari Umuhuzabikorwa wa kominote y’urubyiruko rw’abahutu yarashimuswe

Biravugwako umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’Abahutu yaburiwe irengero bikaba bivugwa ko yashimuswe nkuko tubikesha amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Bivugwa ko umugabo witwa Modeste Amini Ntamugabumwe, usanzwe ari umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’umuryango w’Abahutu mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaburiwe irengero bigacyekwa ko yashimuswe. 

Abagize umuryango we bavuga ko uyu mugabo yashimuswe n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana ubwo yari mu nzira ajya mu nama y’akazi nubwo hari andi makuru avuga ko umuyobozi mukuru w’iyi kominote y’Abahutu yavuye ikinshasa akaza gukomereza akazi muri Kivu y’Amajyaruguru. 

Amakuru ducyesha SOS Media avuga ko kuva ku cyumweru tariki ya 14 Mutarama, Modeste Amini Ntamugabumwe yavuye mu rugo ariko ntiyagaruka ndetse inzira zose zitumanaho yakoreshaga zahise zivaho. 

Umwe mumuryango we yagize Ati: “Twashakiye hose twarahebye ndetse twasuye na gereza zo mu mujyi wa Goma ariko ntawe twabonye. Turasaba umuntu uwo ari we wese ufite umutima utaryarya ndetse n’abayobozi b’ingabo kugira ngo badufashe kumubona. 

Uyu mugabo cyo kimwe na bagenzi be bihurije muri iyi kominote y’abahutu, bakunze kugaragara bashyigikiye politiki y’ikwirakwizwa ry’amagambo abiba urwango n’amacakubiri ahanganisha amoko. 

Uyu mugabo na bagenzi be bakaba bakora ibi by’umwihariko mu gufasha igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC n’Ihuriro ryayo mu guhonyora uburenganzira bw’abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights