Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeOther NewsMister Africa International igiye kubera kuri Internet? Ni wuhe musore uzaserukira u...

Mister Africa International igiye kubera kuri Internet? Ni wuhe musore uzaserukira u Rwanda ?

Irushanwa rya Miss Rwanda rimaze imyaka irenga 2 rihagaritswe ni nako kandi  ryagize ingaruka no kuyandi marushanwa yafashaga abasore n’abakobwa guserukira u Rwanda mu bihe bitandukanye. Hamwe bitwaraga neza, ahandi bagataha amara masa.

Ibi byatumye u Rwanda rutazahagararirwa muri Miss World, rimwe mu marushanwa ane akomeye ku Isi. Hari n’andi marushanwa abasore n’abakobwa batazisangamo.

Umukobwa witwa Ashimwe Michelle aherutse gukora uko ashoboye abasha gutsindira kuzaserukira u Rwanda mu irushanwa Miss Global Heritage.

Yagombaga kugenda tariki 14 Nzeri 2023, ariko aherutse kubwira InyaRwanda ko hari impinduka zabayemo zatumye atabasha guhita yitabira iri rushanwa.

Iri rushanwa rigiye kuba mu gihe kimwe n’irushanwa rya Mister Africa International 2023 byamaze gutangazwa ko rizaba mu Ukwakira 2023. Kandi abasore 11 bamaze kwiyandikisha, ni mu gihe biteganyijwe ko rizitabirwa n’ibihugu 30.

Ubuyobozi bw’iri rushanwa, bwavuze ko rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga bitandukanye n’ibindi bihe byabanje by’iri rushanwa.

SupraModel Rwanda Season 2 Tujyane Mwami Rwanda Global Top Model Final-2ND Edition

Bwavuze ko bwafashe icyemezo cyo gukora iri rushanwa bifashishije internet kubera ibibazo ‘by’amakimbirane biri kugaragara mu bihugu bitandukanye muri Afurika’.

Kandi bizera neza ko ubu buryo buzaba umwanya mwiza kuri benshi wo kugaragaza impano z’abo muri iri rushanwa bashize amanga. Cyane ko hari abatsindaga ariko bakabura itike yo kwitabira iri rushanwa.

Umusore ushaka guhatana muri iri rushanwa asabwa kwifata amashusho (Video) yivugaho mu buryo burambuye ndetse akohereza n’ifoto imugaragaza neza kuri Email: Misterafricainternational@gmail.com

Umusore uzatsinda azahembwa $10,000, azishyurirwa urugendo rw’indege mu Mujyi wa Londo, kandi bazamufasha kwitabira ibirori by’imideli bya European Fashion Week bizaba umwaka utaha mu 2024.

Abategura iri rushanwa bavuga ko ibi bihembo bitangwa bigamije gufasha umusore watsinze gushyira mu bikorwa umushinga we no kuzamura impano ye.

Bavuze ko iri rushanwa mu 2023 rizaba mu buryo bw’imbona nkubone, kandi hari icyizere cy’uko rizabera mu Rwanda.

Ni inde uzaserukira u Rwanda?

Mu 2021, iri rushanwa ryabereye mu gihugu cya Côte d’Ivoire. Icyo gihe u Rwanda rwahagarariwe na Rukundo Dismas waje gutahana rimwe mu Kamba yatanzwe.

Rukundo yatangiye ibijyanye no kumurika imideli mu 2016. Yitabiriye amarushanwa atandukanye arimo Miss & Mister Elegancy Rwanda ndetse yanitabiriye ishakisha ry’uwagombaga guhagararira u Rwanda muri Mister Supranational.

Hari ku nshuro ya cyenda iri rushanwa ryari ribaye. Ariko mu 2022 ntiryabaye bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Sunday Justin uri gufatanya n’abari gutegura iri rushanwa yabwiye InyaRwanda ko bashyizeho uburyo bwa Email «Misterafricainternational@gmail.com»

buzorohereza ‘abasore bo mu Rwanda bashaka guhatana muri iri rushanwa’. Uyu mugabo ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ku buryo iri rushanwa ryazabera mu Rwanda mu 2024.

Ati “Kuba amarushanwa atarasubukurwa ntivuze ko umunyarwanda atahagararira u Rwanda mu irushanwa nk’iri cyane ko rizabera kuri Internet.

Icyo umusore asabwa ni ukwiyandikisha, agakurikiza amabwiriza. Abashije kwitwara neza, byaduhesha amahirwe yo kuzakira iri rushanwa mu 2024, ni amahirwe rero kuri twe.”

Mu 2017 u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ruhagarariwe na Jean de Dieu Ntabanganyimana waje kwegukana ikamba, n’aho mu 2015 u Rwanda rwaserukiwe na Turahirwa Moses, wabaye igisonga cya mbere muri iri rushanwa

Abasore 11 bamaze kwiyandikisha kwitabira Mister Africa International 2023

 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights