Miss Vanessa ukunze kugarukwaho mu myambarire ye yongeye kugaragara mu ifoto itavugwaho rumwe.

Muri iki gihe hakomeje kuvugwa abanyarwandakazi bakomeje kutavugwaho rumwe mu myamabarire yabo aho benshi bakaunze kuagaragara mu mafoto ubona atari yitezwe gushyirwa ku karubanda. Gusa ikibabaje ni uko n’abakwiye kwigirwaho usanga aribo bafashe iya mbere mu kwiyambika ubusa.

Niba tuzi ko kuba nyampinga w’Urwanda bivuze umukobwa urusha abandi ubwenge umuco n’uburanga ariko tugasanga iteka ari wowe uhora wiyambika ubusa ku karubanda aho igisobanuro cya Nyampinga w’Urwanda ntibyaba ari baringa.

Miss Vanessa yabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015.

Miss Vanessa amazina ye  bwite ni Uwase Raissa Vanessa akaba yarabaye igisonga cya mbere cya Miss rwanda 2015, umukobwa rwose wumva ko ntaho atandukaniye na nyampinga w’urwanda nubwo yaje ari igisonga. Gusa uyu mukobwa mu myaka yakurikiyeho yakunze kugarukwaho kenshi yewe ataretse no kwiyandarika, kwambara byo byabaye inzozi ujya kubona ukabona yifotoje yambaye ukuri nuko agashyira ku mbuga nkoranyambaga ntacyo yikanga nka Miss Rwanda, gusa hari n’aho yagaragaje ko afite umwihariko ubwo yavugwaga mu kwiyandarika n’abasore nawe  mu kubasubiza ati: umukobwa w’isugi ni we wantera ibuye.

Miss Vanessa yavuzweho kandi kuba imbata y’abasore rimwe na akigaragaza no muryo budakwiye
Miss Uwase Vanessa Raissa wakundanye na Olvis ibyabo nabyo byavuzweho byinshi.

Nubwo buri muntu agira uburyo atwara ibintu bye ndetse akagenga n’ubuzima bwe ariko ntidukwiye kwirengagiza ko hari ibyo duhuriyeho ku buryo umwe iyo abiteshutseho  na gato aba abangamiye abandi. Umuco wo ntukivugwa ngo ni amajyambere.

Inyambaro ye iteka uba ubonaaaa… hamwe n’inteko y’umuco n’ururimi imushinja kwica umuco.
Miss vanessa yavuzweho kandi kuba imbata y’ibisindisaha.

None se tuvuge ko wenda gusigarana ifoto y’urwibutso y’ubwambure bwawe ubikeneye, ariko se byaba ari ngombwa ko unayishyira ku karubanda? Yego yari imyambaro twambara bitewe n’aho tugeze ariko duhamanya na benshi ko iyo myambaro ari iyaho atari iyahandi.

Miss vanesssa akaba atari ubwa mbere agaragaye mu mafoto nk’aya atavugwaho rumwe.
Yewe hari n’igihe yambara ubusa buriburi

Uyu mukobwa rero nyuma y’amafoto yakunze gushyira hanze ataravuzweho rumwe benshi bavuga ko atabikwiye nk’umwe muri ba ba nyampinga b’Urwanda wenda yambaye ibice bimwe noneho yagaragaye mu ifoto yifotoreje ku mazi yambaye ubusa uretse utwambaro tw’imbere gusa. Ibi byakomeje kugarukwaho na benshi ko akomeje kwiyandarika nka nyampinga w’Urwanda ataretse no kwica umuco. Uyu mukobwa kandi akaba yarigeze gusababirwa n’inteko y’umuco n’ururimi kuba yajyanwa mu kigo ngororamuco kubera imyitwarire n’imico ye.

Iyi ni yo foto yashyizeho noneho nka Miss Rwanda.

Ibi rero biraza gukoma ku bashinzwe irushanwa rya Miss Rwanda yewe n’ubu riri gukorwa, niba batubwira ko nyampinga ari umukobwa urusha abandi ubwenge, uburanga n’umuco aba bakobwa baba baraciye mu maso yabo kandi bagahabwa inshingano n’amazina ya ba Nyampinga b’Urwanda ariko nyuma ugasanga imico n’imigenzere yabo idahwitse.

Aho ntibaba batubeshya ku byo badutangariza mu itorwa ry’aba banyarwandakazi? cyangwa babatora ari beza bamara kumenyekana no kwamamara bakiyambura uruhu rw’intama rwabafashije kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda? Ntawamenya gusa kamere ntikurwa na reka wasanga ari yo kamere yabo.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma