Miss Rwanda 2019: Abafana ba Miss Mwiseneza Josiane batangiye kwijujutira igihombo bari guterwa na System iri kwifashishwa mu gutora >>>Inkuru irambuye

Abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bagiye kwerekeza mu kindi cyiciro cy’ihatana, aho buri umwe asabwa kugira amajwi y’abamushyigikiye benshi bamutora kuri telefone kugira ngo agire amahirwe menshi yo kuzagera ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Itora ryo kuri telefone byitezwe ko ritangira ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Mutarama 2019, ku isaha ya saa mbiri, ushaka guha amahirwe umukobwa uri mu bahatanye azajya yandika ijambo ‘Miss’ ahagenewe ubutumwa bugufi akurikizeho nimero iranga umukobwa mu irushanwa hanyuma yohereza kuri 7333 cyangwa +2507333 ku bari mu mahanga.

Aba bakobwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga n’ababashyigikiye batangiye kwiyamamaza basaba buri wese kubashyigikira binyuze muri ubu buryo ngo babashe guhatanira kugera mu myanya y’imbere.

Guhera ejo ku itariki ya 20 Mutarama 2019, hazajya hasezererwa umukobwa umwe buri munsi. Ku munsi wa mbere, abagize akanama nkemurampaka bazahitamo abakobwa 13 hanyuma batanu batowe n’abantu benshi binyuze mu majwi yo ku butumwa bugufi bongerwe kuri ba bandi 13 hasigare babiri bazavamo umwe uzatoranywa n’abakobwa bari mu irushanwa abe ari we usigara, undi atahe.

Ku wa 24 Mutarama hazaba igikorwa cy’umusangiro kizahuza abakobwa bose barimo n’abazaba barasezerewe mu irushanwa bazongera gutumirwa kugira ngo hatangwe amakamba yatangwaga ku munsi nyir’izina Miss Photogenic, Miss Congeniality na Miss Heritage.

Mwiseneza Josiane wakomeje kwifurizwa n’Abantu bingeri zitandukanye kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda

Umukobwa wa mbere mu bari mu mwiherero wa Miss Rwanda azasezererwa ejo ku Cyumweru, bikomeze bityo bityo kuzageza ku wa Kane w’icyumweru gitaha. Abakobwa 15 bazaba barasigaye mu irushanwa ni bo bazahurira mu birori bikomeye byo gutora Nyampinga w’u Rwanda bizaba ku wa 26 Mutarama 2019 habe Grand Finale muri Intare Conference Arena i Rusororo.