MISS RWANDA 2018: IRADUKUNDA LILIANE niwe wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda uyu mwaka.(Video n’amafoto)

Ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda ryambitswe Iradukunda Liliane w’imyaka 18 y’amavuko ureshya na 1.70 cm, akaba ari mu bari bahagarariye Intara y’Uburengerazuba, Igisonga cya Kabiri cyabaye Irebe Natacha Ursule naho igisonga cya mbere ni Umunyana Shanitah. Iradukunda Liliane upima ibiro 57 yatowe mu birori byabereye muri Kigali Convention Center tariki ya 24 Gashyantare 2018.

Umukobwa ugirwa Nyampinga si uw’ikimero n’ubwiza gusa, hejuru y’ibi agomba kuba afite ubumenyi kurusha abandi ndetse akagira umuco nk’imwe mu nkingi z’ubuzima bw’Igihugu.Abakobwa 20 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa batoranyijwe muri 35 batsinze amajonjora yabereye mu ntara zose z’igihugu. Aba bakobwa bari mu ngeri zinyuranye, harimo ab’inzobe, igikara ndetse n’imibiri yombi, ab’ikimero cyiza banaberwa n’amafoto; ibi byose bigaharekezwa n’ubuhanga.

Amajonjora ku rwego rw’igihugu yatangiiriye i Musanze tariki 13 Mutarama 2018, akomeza tariki 14 Mutarama 2018 mu Karere ka Rubavu, ku ya 20 Mutarama 2018 yabereye i Huye, tariki 21 Mutarama 2018 bikomereza mu Karere ka Kayonza hanyuma bisorezwa mu Mujyi wa Kigali tariki 27 Mutarama 2018.

Muri aba bakobwa baserukiye ibice bitandukanye by’igihugu hatowemo uwahize abandi ari we Iradukunda Liliane wasimbuye Iradukunda Elsa wari umaze umwaka afite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda. Mu myiyereko yaranze ibi birori, abakobwa bose berekanye ko batojwe gutambuka no kwiyerekana neza. Uwabahize yagaragaje umwihariko muri byose haba mu ntambuko, ubwenge no gusubiza ndetse ni we ufite ubwiza n’umuco bikwiye kuranga ukwiye kuba Nyampinga w’u Rwanda nk’uko byemejwe n’akanama nkemurampaka.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri abakobwa bamaze mu mwiherero, bigishijwe byinshi birimo kumenya kuvugira mu ruhame, intambuko iranga Nyampinga, indangagaciro z’umuco n’andi masomo atandukanye.

Buri wese wakurikiranye iri rushanwa yari afite umukobwa ashyigikiye kandi yifuza ko yagirwa Nyampinga w’u Rwanda agasimbura Iradukunda Elsa wo muri 2017 gusa nyine birumvikana ko Nyampinga yagombaga kuba umwe.

Mu bakobwa batowe bose kuva Miss Rwanda yatangira gukorwa, mu gihugu hari babiri gusa, uhereye kuri Mutesi Jolly watowe muri 2016 ukagera kuri Iradukunda Liliane waryambitswe uyu munsi. Uwera Dalila aba mu Bubiligi[guhera nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi] ni naho yashyingiwe, Bahati Grace atuye muri Amerika aho akora akazi ko kuvura amenyo, Mutesi Aurore na we aba muri USA ndetse na Akiwacu Colombe uba mu Bufaransa aho asigaye yerekana imideli. Twabibutsa ko Irushanwa ry’ubwiza mu Rwanda ryatangiye mu 1993 icyo gihe Nyampinga yabaye Miss Uwera Dalila, ryambitswe Bahati Grace mu 2009, mu 2012 rihabwa Kayibanda Mutesi Aurore, mu 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane arihabwa muri 2015, Mutesi Jolly atorwa muri 2016 hanyuma Iradukunda Elsa arihabwa mu 2017.

Mu byashingiweho batoranya Nyampinga, ngo harebwe uburanga(amanota 30%), ubuhanga bwe(amanota 40%) ndetse n’uko yiyerekanye (amanota 30%) byose bikagira igiteranyo cy’amanota 100%. Nyampinga kandi aba ahiga abandi mu bumenyi no kumenya gusubiza ibibazo abazwa, iyi ngingo niyo ihabwa agaciro cyane kurusha izindi.

Miss Sonia Rolland wari mu kanama nkemurampaka yagize ati: “Byari bikomeye kuko gutanga amanota ku bwiza, ubuhanga n’umuco biragoye bisaba kwitonda”. Mu bandi bari bagize akanama nkemurampaka muri Miss 2018 ni Mutesi Jolly(Miss Rwanda 2016), Teddy Kaberuka, Isheja Sandrine ndetse Rwabigwi Gilbert.

Buravan yasusurukije abari bitabiriyr ibirori.

Nk’uko byari bitegerejwe none ku itariki ya 24 Gashyantare 2018, ku isaha ya saa tanu n’iminota 35 nibwo Sonia Rolland wari uyoboye akanama nkemurampaka yatangaje ko umukobwa witwa Iradukunda Liliane ari we ubaye Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2018. Yahise ahabwa imodoka nziza yo mu bwoko bwa Suzuki Baleno ifite agaciroka miliyoni cumi n’umunani(18.000.000), umushahara w’amafaranga ibihumbi magana inani (800,000frw) buri kwezi,  bivuze ko umwaka uzajya kurangira ahawe miliyoni 9 n’ibihumbi magana atandatu (9.600.000Rwf) hakiyongeraho n’ibindi bihembo bitandukanye yagenewe na RwandAir, Sebamed n’abandi batandukanye.

Dj Ira yari ahabaye mukuvanga Umuziki.
Igisonga cya Mbere: Umunyana Shanitah
Igisonga cya Kabiri: Irebe Natacha Ursule.

 

Abakobwa bose n’imyanya batsindiye:

  1.  Nyampinga uberwa n’amafoto(Miss Photogenic): Iradukunda Liliane
  2. Nyampinga wabaniye neza abandi(Miss Congeniality): Uwase Ndahiro Liliane
  3. Nyampinga wakunzwe na benshi(Miss Popularity): Umutoniwase Anastasie
  4. Nyampinga w’Umuco(Miss Heritage): Dushimimana Lydia
  5. Igisonga cya Kabiri: Irebe Natacha Ursule
  6. Igisonga cya Mbere: Umunyana Shanitah
  7. Nyampinga w’u Rwanda: Iradukunda Liliane

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma