Miss Rwanda 2018: Grande Finale kurikirana ibikorwa by’itorwa rya Miss Rwanda Live umunota ku munota.

Nyuma y’igihe kirenga ukwezi irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ritangiye kuva mu majonjora y’ibanze, umwiherero ndetse n’iri joro riza kurara rigaragaje ukuri, benshi barajwe ishinga no kumenya umukobwa uza guhiga abandi mu bwiza, ubwenge n’umuco akaza kwegukana ikamba rya Nyampinga w’Urwanda 2018 ndetse hakaza kumenyekana n’ibisonga bibiri biza kumwungiriza . Ni umuhango  uza kuba utoroshye uri bubere muri Kigali Convention Center. Gusa tubaye tubararitse abatabasha kuhagera ikoranabunga niritadutenguha ityazo.com turaza kuhababera, mukaba mushobora kuza gukurirana ibi birori live nk’aho muhibereye.

Salle ya Kigali Convention Center iribuberemo ibi birori.

Mu gihe habura amasaha make rero, reka tube tuberetse uko imyiteguro ibaye ihagaze by’umwihgariko ku bari bacu twagereranya n’abageni b’ibi birori. Dore amwe mu mafoto yabo mbere y’uko binjira mu gikorwa nyirizina kiza gutangira mu mwanya muto.

Irakoze Vanessa numero 5, imyaka 20, metero 1.77, ibiro 60 -Amajyepfo.
Uwase Fiona, numero 29, imyaka 20, metero, 1.70 ibiro 55, aturuka mu Burengerazuba.
Uwase Ndahiro Liliane , numero 13, imyaka 21, metero, 1.74, ibiro 69, aturuka mu Majyepfo.
Uwonkunda Belinda, numero 3, imyaka 22, metero 1.70, ibiro 50 aaturuka mu Mujyi wa Kigali.
Nzakorerimana Gloria, numero 15, imyaka 20, metero 1.71, ibiro 65, aturuka mu Majyepfo.
Umutoniwase Anastasie numero 31,meteo 1.80, ibiro 60, aturuka mu Majyepfo.
Mushambokazi Jordan, numero 15, metero 1.71, ibiro 56 aturuka mu Majyepfo.

Uwineza Solange, numero 12, ibiro 50, metero 1.72 aturuka mu Busirazuba.

Tubibutse ko umukobwa uza kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018 aza gusimbura Iradukunda Elsa wari Miss Rwanda 2017. Uyu nyampinga kandi nk’uko byemejwe ku munsi w’ejo akazaba azajya akurikiranwa na Miss France Rolland wagizwe Maraine w’uzatwara iri kamba ku munsi w’ejo.

Imodoka izanye abakobwa 20 bagomba gutorwamo Miss Rwanda 2018 n’ibisonga bye bibiri,

 

Komeza udukurikirane n’andi mu kanya gato turayabagezaho ndetse n’ibirori ntimubicikwa turahababereye

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma