Miss Mwiseneza Josiane witabiriye irushanwa ry’ubwiza rizwi nka Miss Rwanda, agahabwa ikamba rya Miss Popularity mu mwaka 2019 ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we.
Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram , Miss Mwiseneza yatangaje ko ayababajwe cyane no kubura nyina umubyara.
Mukamudege Judith wari umubyeyi wa Mwiseneza Josiane, yitabye Imana.
Miss Mwiseneza Josiane kandi yatangaje aho Ikiriyo kiri kubera Kacyiru Minagri, ni mu gihe gushyingura ari ku cyumweru.