Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruMiss Mulenge World 2023 : Irushanwa rigarukanye udushya twinshi amashillingi ya Kenya...

Miss Mulenge World 2023 : Irushanwa rigarukanye udushya twinshi amashillingi ya Kenya ibihumbi 200,000 niyo azahabwa uwatsinze.

Abakobwa bujuje ibisabwa babarizwa mu bihugu bitandukanye bigize isi ariko bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ; aha turavuga abo mubwoko bw’Abanyamulenge, bashyireweho irushanwa ry’ubwiza ryiswe « Miss Mulenge World » rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 2 mu mateka y’Abanyamulenge.

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Miss Mulenge World 2023/24, biteganyijwe ko ibikorwa byayo bizatangira tariki ya 20 Ugushyingo 2023 maze hakamenyekana Nyampinga wegukanye irushanwa tariki ya 17 Ukuboza 2023. N’irushanwa ritegurwa n’abasore ba 2 b’abanyamulenge bishyize hamwe bashaka kuzamura umukobwa w’umunyamulenge aho ari hose ku isi bitewe n’amateka bafite.

Mu kiganiro kigufi Papa Legend umwe mubategura irushanwa rya Miss Mulenge World yagiranye n’Umunyamakuru wa CorridorReport.com yavuze ko ; iri rushanwa rihuza abakobwa b’Abanyamulenge bujuje ibisabwa bahungiye mu bihugu bitandukanye kubera amateka mabi ubu bwoko bufitanye n’igihugu cya RD Congo.

Papa Legend abajijwe impamvu irushanwa bahisemo kuryita Miss Mulenge World aho kuryita Miss Mulenge Gusa ;  yasubije umunyamakuru agira ati :

« Impamvu twahisemo kuryita kuriya n’ukubera ko abanyamulenge aho bari hose ku isi bagiye batatana kubera ibibazo byo guhunga ubwicanyi bubakorerwa muri Congo […] »

Uyu muyobozi akomeza avuga ko batekereje gutegura iri rushanwa mu rwego rwo guhuza urubyiruko ruvuka muri RD Congo rw’Abanyamulenge rubarizwa mubihugu bitandukanye.

Umukobwa ushaka kwitabira iri rushanwa agomba kuba afite imyaka hagati ya 16 na 25 kandi akaba ari umunyamulenge uzi kuvuga neza ururimi rw’ikinyamulenge n’icyongereza abaye azi n’igiswahili byaba ari akarusho.

Papa Legend utegura irushanwa rya Miss Mulenge World
Dr Sam K Ufatanya na Papa Legend gutegura Miss Mulenge World akaba n’umuvandimwe

Kuri ikira ikiganiro Papa Legend yagiranye n’Umunyamakuru

 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights