Ku itariki 09 Gicurasi 2023, nibwo mu Rwanda Minisiteri y’urubyiruko n’umuco mu yatangaje ko ibaye ihagaritse irushanwa rya Miss Rwanda kubera “iperereza ku byaha” yarimo gukorwa ku mukuru w’ikigo cyigenga kiritegura.
Guhagarika iryo rushanwa kandi byari bikurikiranye no gufungwa k’umugore we Elsa Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2017, icyo gihe Elsa Iradukunda yafunzwe akekwaho icyaha cyo “kubangamira iperereza” ku birego bishinjwa umugabo we Dieudonné Ishimwe.
Irushanwa rya Miss Rwanda ni irushanwa ry’ubwiza riri mu bikorwa by’imyidagaduro byavugwagaho cyane kurusha ibindi buri mwaka mu Rwanda.
Kuva nyuma ya jenoside, ryongeye gusubukurwa mu 2009 riteguwe na minisiteri y’umuco na siporo, ryongera kuba mu 2012 nabwo riteguwe na leta ifatanyije n’abigenga. Kuva mu 2014, Rwanda Inspiration Back Up ya Dieudonné Ishimwe yatangiye gutegura iri rushanwa nyuma yo gutsindira isoko, kuva icyo gihe niyo yonyine yariteguye. Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yatangaje ko “ibaye ihagaritse iri rushanwa”, mu gihe hari bamwe basaba ko leta irisubirana abandi ko ryavanwaho burundu.
Nibyinshi twavuga kuri iri rushanwa rya Miss Rwanda, ariko umunsi siryo ryatuzinduye reka tugaruke ku irishanwa rya Miss Mulenge ubu naryo ryafashe indi ntera kuko ntirikiri I Mulenge gusa ahubwo ryabaye Miss Mulenge World.
Ese muri Miss Mulenge World naho havugwa ruswa y’igitsina mu mirima itagaragaza ubwone!
Biragoye kubimenya neza kuko iri rushanwa, uyu mwaka rigiye kuba kunshuro ya kabiri gusa, ariko benshi mubarikurikira baganiriye n’umunyamakuru wacu uri i Nairobi muri Kenya aho iri rushanwa ribera, bavuga ko ibintu byaryo byose biba mu ibanga rikomeye kuko ariryo rushanwa ry’ubwiza riba igihe gito.
Biko rwa bite rero?
Ubusanzwe iri rushanwa rya Miss Mulenge World ritegurwa n’abavandimwe babiri umwe azwi nka Papa Legend kuri Youtube Channel undi nawe azwi nka Dr.Sam K; Kumenya amazina yabo nyayo nabyo byagizwe ibanga muri Media ariko icyo nakubwira ni uko aribo bategura iri rushanwa kandi bakaba aribo batanga n’ibihembo kubakobwa batsinze. «Ntiwitege ko iri rushanwa ryo ritegurwa n’ikigo runaka»
Uko bikorwa rero
Ubusanzwe iyo aba bagabo babiri iyo bategura iri rushanwa, kugirango abakobwa biyandikishe mu mubaryitabira; haba hari numero ya WhatsApp umukobwa yoherezaho imyirondoro we ndetse n’amafoto. Ntabwo hakoreshwa online Application (porogaramu ya Murandasi) nkuko bimenyerewe mu yandi marushanwa y’ubwiza. Ikindi gikurikiraho n’uko muri Miss Mulenge World Amajonjora y’umukobwa ugomba gutangira urugendo rwo guhatana n’abandi abera kuri Whatsapp kuko benshi bisanga muri Pre-Selection, ikiciro cyari cyizwi nk’ikibanziriza Umwihero (Bootcamp). Byose bikorwa mu ibanga rikomeye kuko n’amatora akorwa bivugwa ko akorwa hifashijwe Google Option.