Miss Kayumba Darina wamenyekanye mu 2022, ubwo yitabiraga amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda (Miss Rwanda) yifashishije impano afite yo kuririmba asubiramo (Cover) indirimbo y’umuhanzi Luther Vandross yitwa Dance with my Father.
Umwaka ushize ni bwo se w’uyu mukobwa wacyuye ikamba ry’igisonga cya kabiri cya nyampinga w’u Rwanda 2022, yitabye Imana.
Ubwo yasubiragamo iyo ndirimbo, Kayumba Darina yavuze ko ayituye abantu bose bapfushije ba se, hanyuma ayisangiza abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram.
Mu gitero cya mbere cy’iyo ndirimbo humvikanamo ubutumwa bw’umuntu, yibuka ibihe bikomeye yagiranye na Se mbere y’uko apfa nkuko ibyumvikanisha.
“[..] Nsubiye inyuma nkiri umwana, mbere y’uko ubuzima bunkuramo ubuziranenge bwose, Papa wanjye yantereraga hejuru, akabyinana na njye, ndetse na mama wanjye, akanzengurutsa kugeza igihe nsinziriye, narimbizi ni ukuri ko nkunzwe [….].”
Igisonga cya kabibiri cya Nyampinga Darina, ku wa Gatandatu tariki 27 Mata 2024 yagaragaye ari mu nzu itunganya amajwi asubiramo agace gato k’iyo ndirimbo.
Agira ati: “Ndamutse mbonye amahirwe yo gutemberana no kubyinana na we, nakina indirimbo itarangira, mbega ukuntu nakunda kongera kubyinana na Papa wanjye na none…”
Uretse gusubiramo ako gace k’indirimbo ya Luther Vandross, inyuma yaho yari yicaye hagagara amagambo yanditse, avuga ko ako ari agace gato yasubiyemo kubw’umubeyeyi we witabye Imana umwaka ushize.
Ati: “Aka ni agace gato nasubiyemo kubwa Papa wanjye witabye Imana umwaka ushize, nyituye uwo ari we wese wabuze Papa we, ndabizi ntibiba byoroshye ariko komeza umutere ishema.”
Mu mashusho yaherekeresheje amajwi, yagaragaragamo Kayumba Darina ahoberanye na Se, ayandi bari mu muhango wo kumuherekeza afite kadire iriho ifoto ya Se, avuga ko uretse kuba yari Se, yari n’inshuti ye magara.
Uretse kuba yarabaye igisonga cya kabiri cya nyampinga w’u Rwanda 2022, abinyujije ku rubuga rwe rwa You Tube, Kayumba Darina asanzwe akora ikiganiro yise Kigali Uncovered aho aba aganira n’ibyamamare bitandukanye ku byatuma abakunzi b’umutumirwa bamumenya biruseho.
Hagiye gushira igihe kingana n’umwaka Kayumba Darina apfushije umubyeyi we, kuko Ise yitabye Imana tariki 4 Gicurasi 2023, umunsi avuga ko wabaye mubi ariko bituma yiyemeza guharanira kuzamutera ishema.
Imvaho Nshya