Friday, April 4, 2025
Friday, April 4, 2025
spot_img
HomeIyobokamanaMisa yasubitswe igitaraganya nyuma yuko Abajura bitwikiriye ijoro biba Ukaristiya

Misa yasubitswe igitaraganya nyuma yuko Abajura bitwikiriye ijoro biba Ukaristiya

Diyosezi Gatolika ya Gitega yo mu gihugu cy’u Burundi yatangaje ko yibwe Ukaristiya, aho abajura bitwikiriye ijoro bakayiba muri Paruwasi ya Karuzi.  

Ubu bujura bwatumye misa yari iteganyijwe ku wa Kane tariki ya 27 Werurwe isubikwa, iyo misa ikaba yagombaga gusabira amahoro ibihugu byo mu karere. 

Mu itangazo yasohoye, Diyosezi ya Gitega yavuze ko aba bajura binjiye mu kiliziya bamennye urugi, maze bagatwara ibikoresho byo mu rusengero bisakaza amajwi (sonorisation), stablisateur ndetse n’ibindi byuma by’amajwi.  

Nyuma yaho, bikekwa ko bakomeje bakinjira mu bubiko butagatifu (tabernacle) aho bibye Tabernakulo ndetse na hostiya nini ntagatifu ikoreshwa mu gihe cyo gushengerera Yezu. 

Itangazo ry’iyi diyosezi rikomeza rivuga ko kubera ubu bujura bwakozwe n’aba bagizi ba nabi, hafashwe icyemezo cyo kuba kiliziya ifunze mu gihe hagitegerejwe igisubizo cy’abayobozi bakuru b’iyi diyosezi. 

Iki gikorwa cyibasiye Paruwasi ya Karuzi cyateye agahinda abakirisitu n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika muri ako gace, dore ko Ukaristiya ari kimwe mu bintu by’ingenzi byera byubahwa cyane muri Kiliziya Gatolika.  

Ibi byatumye misa yari iteganyijwe gusabira amahoro mu karere isubikwa, mu gihe hagikorwa iperereza kuri ubu bujura. 

Ubujura bukorerwa insengero bwagiye bwiyongera mu bihe bya vuba aha mu bihugu bitandukanye, aho abajura bibasira ibikoresho byifashishwa mu misa ndetse n’ibikoresho by’amajwi.  

Kiliziya Gatolika yo mu Burundi ikaba yasabye inzego z’umutekano gukora iperereza ryimbitse kugira ngo ababikoze babiryozwe, ndetse no gukomeza gushyira ingamba zikomeye zo kurinda insengero kugira ngo ibikorwaremezo n’ibintu byera bikoreshwa mu masengesho bigire umutekano uhagije. 

Ku rundi ruhande, abakirisitu barasabwa gukomeza gusenga no kugira ituze muri ibi bihe bigoye, ndetse bakomeza no gusabira amahoro mu karere nubwo misa yari yabigenewe itabaye. 

Kugeza ubu, inzego z’ubuyobozi bw’iyo diyosezi n’iza Leta ziracyakurikirana iki kibazo, aho hitezwe icyemezo ku bijyanye no kongera gufungura Kiliziya no gusubukura ibikorwa byayo bisanzwe. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights