Thursday, March 13, 2025
Thursday, March 13, 2025
spot_img
HomePolitikeMinisitiri Dr Jean Damascène Bizimana Yagaragaje Ko Leta ya DRC niy’uburundi bishyigikiye...

Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana Yagaragaje Ko Leta ya DRC niy’uburundi bishyigikiye Ingengabitekerezo ya Jenoside

 

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr Jean Damascène Bizimana, yagaragaje impungenge ku buryo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ishyigikiye ingengabitekerezo ya jenoside, nyuma yo kwifatanya n’abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Dr Bizimana yavuze ko muri ibi bihe, Leta ya DRC yakomeje gushyigikira umutwe wa FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda), umutwe wagiye uhamwa n’ibikorwa by’ubwicanyi no gushyigikira ingengabitekerezo ya jenoside.

Mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko ku miterere y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere, ingaruka zayo n’ingamba zo kuyirwanya, yabaye ku wa 5 Werurwe 2025, Minisitiri Jean Damascène Bizimana yatangaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere ikomeza gukwirakwira, kubera uruhare rukomeye rw’abakuru b’ibihugu bya RDC n’u Burundi.

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko ikibazo cy’ingengabitekerezo mu Karere kimaze gufata indi ntera, cyane ko itagisakazwa gusa n’imitwe ya politiki ahubwo n’abakuru b’ibihugu birimo u Burundi na DRC, bafata iya mbere mu kuyihembera.

Minisitiri Dr Bizimana yatanze urugero kuri Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, wagiye mu Kirundo muri Gashyantare 2025, akavuga ko yiteguye guhangana n’Abanyarwanda.

Icyo gihe yagize ati “Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu Bugesera muraziranye, kuva ku ngoma ya cyami ntibigeze batunesha, ubu ni bwo badushobora? Mubibutse muti ‘Muzi mu Kirundo aho byavuye’? Noneho ntimuzaba muri mwenyine. Twese, n’uw’i Nyanza Lac hariya ku mupaka wa Tanzania ureba Kigoma, azaba ari aha. Twese Abarundi ntituzemera gupfa nk’Abanyekongo. Ipuuu sha! Abantu bakicwa nk’ihene uko nyine!”

Minisitiri Bizimana yatangaje ko imvugo nk’iyi iyo ivuzwe n’umukuru w’igihugu, irushaho gukuza urwango mu baturage. yagize Ati “Umukuru w’Igihugu iyo aje akavuga ibi mu baturage, urwango rwabuzwa n’iki kuremera ko nabaturage bahita babonako nubayoboye nawe ntarunkundo afitiye abandi baturange bityo bigatuma urwango rurushaho kwiyongera mubaturage?”

Imvugo zirimo urwango zabibwe mu baturage na Minisitiri w’Ubucamanza wa RDC, Constant Mutamba, wavuze ko u Rwanda na Perezida Kagame ari abanzi ba RDC.

Ati “Hari kandi Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo na we wajyanye na Minisitiri w’Intebe agatanga ikiganiro gikwiza ikinyoma mu baturage ko Abatutsi ari abicanyi, kandi bateza ikibazo mu karere”.

Yavuze ko imitwe yitwaje intwaro irimo ALIR waje guhinduka FDLR, uwa RDR, FDU-Inkingi n’indi yashinzwe n’abahoze muri Leta ya Habyarimana, ari yo yagize uruhare mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere n’ubu igikwirakwira.

Ingabo za FARDC, iz’u Burundi zifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kurwanya M23 mu Burasirazuba bwa DRC. Ni ubufatanye u Rwanda rwamaganye kuko FDLR imaze imyaka myinshi igerageza guhungabanya umutekano.

Minisitiri Bizimana yemeje ko U Rwanda rwakomeje gushyira ingufu mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, ariko avuga ko ibintu bitakorwa neza mu gihe abandi bakomeje gufasha abashaka gusubiza inyuma urugendo rw’amahoro n’ubumwe. Yongeyeho ko igihugu cyose gikwiye guhagurukira guhashya abashyigikira jenoside ndetse n’abakomeza kuyobya rubanda n’imyumvire yo kuvangura abantu hakurikijwe ubwoko, idini cyangwa inkomoko.

Muri rusange, Minisitiri Bizimana yasabye ko amahoro n’ubwiyunge byubakwa ku buryo burambye, bitandukanye n’ibikorwa byo gushyigikira ingengabitekerezo ya jenoside, kuko ibyo bitera kwangiza ibyagezweho mu rugendo rwo kubaka igihugu cyunze ubumwe.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights