Imicungire mibi ya za SACCO iratanga isomo kuri RCA na BNR

Ku rutonde rw’abahamwe n’icyaha cya ruswa, rugaragazwa n’urwego rw’Umuvunyi, higanjemo abashinzwe gucunga imitungo ya runanda. Abo ni abakozi ba za SACCO n’ibindi bigo by’imari, bimwe Banki nkuru y’igihugu idahwema kushishikariza abanyarwanda kugana.

Tariki 31 Gicurasi 2019, urwego rw’umuvunyi rwashyize hanze urutonde rw’abahamwe burundu n’icyaha cya ruswa n’ibihano bahawe, rushingiye ku ngingo ya 4 y’itegeko no 76/2013 ryo kuwa 11/9/2013 rigena inshingano, ubufasha, imiterere n’imikorere y’uru rwego.

Hashingiwe kandi ku itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/8/2018 ryerekeye kurwanya ruswa mu ngingo yaryo ya 2 agaka ka 2, igaragaza igisobanuro cya ruswa n’ibikorwa igaragariramo kuva kuri (a) kugera kuri (l).

Abahamwe n’icyaha cya ruswa no kunyereza imitungo kuva muri Kanama 2018 kugeza muri Mutarama 2019 bari mu manza 89, ni abantu 109, barimo abagabo 91 n’abagore 18.

Aba biganjemo abahinzi, abashoferi, abamotari n’abacuruzi; nubwo bavugwaho amafaranga atari menshi. Harimo kandi abakozi b’ibigo bicunga imari y’abaturage nka za SACCO n’ibindi bigo nkabyo.

Ku rutonde nta munyamakuru urimo, nta n’umusirikare ugaragaraho, ahubwo hari abatunguranye nk’umuzamu, umunyerondo, umukozi utaza amatike, umunyeshuri n’umuvuzi gakondo.

Ubwiganze bw’abakozi ba za SACCO buraca amarenga, bakanaha inshingano RCA na BNR bashinzwe kureberera ibi bigo by’imari.

Dore abakozi ba za SACCO bahamijwe icyaha n’ibihano bahawe

1.JABANA/GASABO: Umukozi wayo Hakizimana Alphonse ubarizwa mu karere ka Kirehe mu ntara y’Uburasirazuba, yanyereje miliyoni 1(1.055.000), ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri gisubitswe mu myaka itatu, n’ihazabu ya 2.910.000

2.GIKOMERO/GASABO: Nshimiye Eric ubarizwa Gikomero mu karere ka Gasabo umujyi wa Kigali, yahamwe no kunyereza miliyoni 15(15.600.050), ahanishwa igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ya miliyoni 46.

  1. KIMIRONKO/GASABO: Nkurikiyinka Celestin ubarizwa Kimironko mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali. Yari umukozi ushinzwe inguzanyo muri HOME BASKET SACCO KIMIRONKO. Nubwo raporo itagaragaza icyaha yahamijwe, hakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi Magana atatu.
  2. RUTARE/GICUMBI: Nshimiyimana Josephine, umukozi wa SACCO ITEGANYIRIZE RUTARE, yanyereje miliyoni eshanu (5.093.500), ahanishwa igihano igifungo cy’imyaka itanu gisubitswe mu myaka ibiri, n’ihazabu ya miliyoni eshanu.
  3. GASAKA/NYAMAGABE: Mukansengimana Odette, ubarizwa mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, yari umucungamutungo wa COOPEC Twizigamire Gasaka, anyereza miliyoni ebyiri (2.722.000). Yahanishijwe igifungo cy’imyaka itandatu n’igice, n’ihazabu ya miliyoni eshanu n’igice(5.500.000).

6.GASAKA/NYAMAGABE: Nyiramyasiro Lucie, ubarizwa mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, yari umubitsi wa COOPEC Twizigamire Gasaka, anyereza miliyoni ebyiri (2. 120.200). Yahanishijwe igifungo cy’imyaka itandatu n’igice, n’ihazabu ya miliyoni enye n’igice(4.500.000).

7.RUHANGO/RUHANGO: Mutore Chris Parfait ubarizwa mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango mu majyepfo, yari umukozi wa SACCO Baturebereho Ruhango. Yahamijwe kunyereza miliyoni 9 (9.167.000), ahanishwa igifungo cy’imyaka ine, n’ihazabu ya miliyoni 18 (18.334.000)

8.KIBIRIZI/NYAMAGABE: Nsengimana Emmanuel ubarizwa mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyamagabe, yari umukozi wa COPADE. Yahamijwe kunyereza amafaranga 817.500, ahanishwa igifungo cy’imyaka umunani n’igice; n’ihazabu ya 2.726.250

9.RUGERERO/RUBAVU: Icyimanimpaye Clementine ubarizwa mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba, yari umubitsi wa Microfinance Umutanguha, anyereza miliyoni imwe (1.115.000); ahanishwa igifungo cy’imyaka ine, n’ihazabu ya 2.230.000.

10.RUGERERO/RUBAVU: Mukeshimana Alphonsine ubarizwa mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba, yari umubitsi wa Microfinance Umutanguha, anyereza miliyoni imwe (1.115.000); ahanishwa igifungo cy’imyaka ine, n’ihazabu ya 2.230.000.

Abatwaye menshi

Murekezi Jean Paul wo mu murenge wa Tumba I Huye, we ni umuconsultant. Yahamijwe kunyereza miliyoni 165 (165.095.431), ndetse n’amadolari y’Amerika 368.280 (ushyize mu manyarwanda ni miliyoni zisaga 330); bivuga ko yose hamwe asaga miliyoni 495. Yahanishijwe igifungo cy’imyaka umunani n’igice, n’ihazabu ya 249. 040.000.

Mbangukira Pascal wo mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro, ni umutekinisiye. Yahamijwe kunyereza miliyoni 165 (165.095.431), ndetse n’amadolari y’Amerika 368.280 (ushyize mu manyarwanda ni miliyoni zisaga 330); bivuga ko yose hamwe asaga miliyoni 495. Yahanishijwe igifungo cy’imyaka umunani n’igice, n’ihazabu ya 249. 040.000.

Kamanzi Charlotte, ubarizwa Kimironko muri Gasabo, yari umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri SONARWA. Urukiko rwamuhamije kunereza miliyoni 163 (163.843.336), ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu gisubitswe umwaka umwe, n’ihazabu ya miliyoni eshanu.

Magara Gakwaya John, ubarizwa Kimironko muri Gasabo, yari umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri SONARWA. Urukiko rwamuhamije kunereza miliyoni 163 (163.843.336), ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu gisubitswe umwaka umwe, n’ihazabu ya miliyoni eshanu.

Aha Umuvunyi mukuru, Murekezi Anastase avuga ko aba bayobozi muri SONARWA banyereje aka kayabo mu isoko ryarimo gufatira ubwishingizi imodoka za Leta.

Kimenyi Vedaste, ubarizwa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, yari umukozi wa REG, ahamwa no kunyereza miliyoni 90 (90.384.840), ahanisha igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe, no kwishyura miliyoni 45 (45.192.420); angina na ½ cy’ayo yanyereje.

Kapitene Bonaventure, ubarizwa mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo. Yari umuyobozi wa BELECOM, ahamwa no kunyereza miliyoni 90 (90.384.840), ahanisha igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe, no kwishyura miliyoni 45 (45.192.420); angina na ½ cy’ayo yanyereje.

Nagaba Flora ubarizwa Kicukiro, yari umukozi wa PETROCOM, anyereza miliyoni 22 (22.107.000), ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri gisubitswe mu mwaka umwe, n’ihazabu ya miliyoni eshanu (5.699.954).

src: Bwiza