Mfite ubwoba nkore iki?  Ndi umukobwa w’imyaka 25, nisanze nkora mu rugo rw’umusore w’umuselibateri

Nitwa Chadia Zoe, mfite imyaka 25 y’amavuko, nize amashuri abanza n’ayisumbuye ndayarangiza. Iwacu ni mu karere ka Gisagara ariko nkaba nkorera akazi ko mu rugo mu Mujyi wa Kigali, Kimironko.

Inkuru yanjye ni ndende ariko ndagerageza nyihine, nkaba mbasaba inama kuko nisanze mu ihurizo ritoroshye.

Mva mu rugo, nahamagawe n’undi mukobwa twiganye ambwira ngo ngiye gukora akazi ko mu rugo ariko gahemba neza amafaranga afatika. Navuye mu rugo ambwira ngo bazajya bampemba ibihumbi mirongo irindwi (80.000Frs), gusa mpageze bampembye mirongo itandatu (70.000Frs) kuko basanze hari ibyo ntazi gukora ngomba kubanza kwiga.

Mu by’ukuri narebye ayo mafaranga, nsanga nta gihombo kirimo kuko mpaba, nta kintu na kimwe nigurira, nkasanga ukwezi kuzajya kujya kurangira nta kintu na kimwe nkeneye uretse wenda Cotex, mfatiraho, akazi mba ndagatangiye.

Mu by’ukuri uwakandangiye yambwiraga ko ari umugabo n’umugore ngiye gukorera batagira umwana n’umwe. Nibyo koko niko nabisanze, ukwezi kwa mbere kwarangiye mbona umugore abyuka mu gitondo akajya mu kazi, na boss akatsa imodoka akagenda cyangwa rimwe na rimwe bakajyana.

Nko mu cyumweru mabuja yakajyagamo nka gatatu ariko boss we agenda buri munsi agataha nimugoroba. Tuba mu gipangu kiza rwose, gitahamo n’iyo modoka ya boss, mbese ni urugo rwifashije.

Ikibazo cyaje kuvuka gutya: Hashize ibyumweru bibiri mabuja mbonye apakiye ivarisi aragenda, ntabwo yigeze ansezeraho, nabonye ashyira ibintu bye muri iyo modoka mbona ajyanye na boss, si nzi aho yagiye, kandi si nabona n’uko mbaza boss aho yagiye.

Ubu mba muri iyo nzu n’uwo muboss, nta bandi bantu baba muri icyo gipangu, nkirirwamo njyenyine. Tukakiraramo turi babiri. Ndategura uko byari bisanzwe akampa amafaranga atubutse nkahaha ibyo ambwiye nanjye nkanapyeta, nta kibazo mbona na kimwe aba afite cy’amafaranga. Gusa uko iminsi igenda iza niko ngenda menyana n’abaturanyi baho bakagenda bambwira amakuru.

Umubyeyi duturanye twaraganiriye mubwiye ko mabuja ntazi aho yagiye aranseke cyaneeee!!! Ati humura mu minsi iri imbere buriya uzabona undi nyokobuja, ndatungurwa. Gusa yambwiye ko uwo musore nta mugore agira, azana umukobwa bakeka ko ziba ari indaya zihenze azana, bakamarana nk’amezi atatu, igihe bavuganye cyagera akamusezerera agataha, igihe cyagera akazana undi, gutyo gutyo.

Ikindi ngo ntabwo ajya akoresha abahungu, akoresha abakobwa, bagacyeka ko mu gihe aba atari yazana undi mugore aba aryamana n’umukozi ariko nta makuru ahagije bafite niko bakeka. Ngo kuko n’abakozi akoresha aratoranya ku isura, yasanga udakanyakanya ntagukoreshe.

Mbese ubu ndaryama nkarara numva ntatuje, si nshobora kurara nisanzuye, ndara nambaye hasi no hejuru. Ikintu kirakoma nkikanga ko anyinjiranye kandi mba nafunze, mbese ndamutinya bidasanzwe bitewe nibyo bamumbwiyeho. Gusa ni umusore ubona ko yiyubashye, utanavuga byinshi. Uwahandangiye akazi yambwiye ko ashobora kuba yigisha siyansi muri kaminuza.

Ndibaza, ese ubu nsezere ntahe? Nkongera nkisubiza nti ‘Ese ndasezera ku kazi kari kameze neza ntacyo mbaye kubera iki? Nacyo nkakibura! Mbese nirirwa nibaza nkanisubiza nkaba ntegereje kuzumva icyo ambwira kuko ibyo nakoraga n’ubundi nta cyahindutse. Mungire ina, nkore iki?