Sunday, May 25, 2025
Sunday, May 25, 2025
spot_img
HomePolitikeMenya impamvu Intambara irangiye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo...

Menya impamvu Intambara irangiye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Tshisekedi atabyishimira!

Nubwo abaturage bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basubiranye ikizere n’ituze nyuma y’imyaka myinshi y’intambara, Perezida Felix Tshisekedi we ntari mu babyishimiye.  

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, iyo gukoreraho ubucuruzi (E-Commerce), Organization (NGO)
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Intandaro yo kudashaka amahoro ntabwo iri kure: amahoro avuze ko abanye-Congo batangiye kumubaza ibyo yasezeranyije aribyo; ubukungu, imiyoborere myiza n’ubutabera nyamara we yarabihunze yihisha mu ntambara zitagira icyo zigeza ku gihugu. 

Perezida Tshisekedi amaze imyaka atsindagira intambara nk’umuti w’ikibazo cy’uburasirazuba bw’igihugu. Igihe cyose intambara yakomezaga, abaturage bamugaragarizaga urwango ruke kuko ibibazo byaba ari byose, birimo umutekano muke, ubukene, n’ibura ry’ibikorwaremezo.  

Ariko noneho intambara irangiye, Perezida Tshisekedi asigaye yambaye ubusa imbere y’amateka: abaturage bamubaza ibyo yabemereye, bamwibutsa ko yirirwa ashora igihugu mu ntambara aho kubaka igihugu. 

Tshisekedi yakoresheje uburyo bwose bushoboka ngo yemeze ko ashaka “gutsinda” M23. Yashishikarije imitwe nka Wazalendo, ayiha imyitozo ya gisirikare, ayihereza intwaro, anashishikariza ibikorwa bihuriweho n’ingabo z’igihugu (FARDC), iz’u Burundi ndetse n’umutwe wa FDLR ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. 

Ibyo byose byaratsinzwe. M23 yagaragaje ubudahangarwa, irinda abaturage, ibohora ibice binini by’uburasirazuba ibyabaye “igisebo cya politiki” kuri Tshisekedi.  

Mu gihe ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zatangiye kugarura amahoro atari ayo Tshisekedi yifuzaga, amahoro y’ukuri, yazirukanye. Aha yahise yitabaza SADC, cyane cyane ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi. Ariko na zo, zahuye n’ubuhanga budasanzwe bwa M23 ziratsindwa, zirahunga ndetse kugeza ubu zatahanye igisebo gikomeye. 

Tshisekedi yabonye ko umutekano udashoboka binyuze mu mirwano. Yirukanye abacanshuro, yegera u Burayi n’Amerika.  

Ati: “Dufite amabuye y’agaciro, Trump natubarwanire, asenye M23 ndetse anaturasire i Kigali.” Iyo niyo ntego yashyikirije Trump, nk’uko amakuru avuga. 

Trump, wagarutse ku butegetsi ku mugaragaro, ntiyahise ashyira imbaraga mu gushaka amabuye y’agaciro ahawe na Tshisekedi.  

Ahubwo, yahisemo kohereza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, kugira ngo ashyireho ibiganiro by’ubwiyunge hagati ya Kigali na Kinshasa. Ibi byabaye nk’ipfundo mu nda ya Tshisekedi wari witeze intambara. 

Tshisekedi ntiyacitse intege. Yegereye u Bubiligi, abinyujije kuri Minisitiri Maxime Prevot, amusaba gusabira u Rwanda ibihano mpuzamahanga ndetse no kurutera. Prevot yakwiriye isi nka serwakira asabira u Rwanda ibihano, ariko hose bamwereka ko SADC, EAC na Afurika Yunze Ubumwe bishyigikiye imishyikirano aho intambara zananiranye. 

U Bubiligi bwageze no mu Burundi, bubusaba kwitegura urugamba, bubuha ibikoresho bikomeye. Ariko igikomeye cyababereye isomo: babwiwe ko u Rwanda bari gukinisha atari urwo gusuzugurwa. Bibukijwe aho RPF yavanye Mobutu, aho yatsinze inyeshyamba za Centrafrique zananiraga ibihugu by’i Burayi n’abacanshuro babo. 

U Bubiligi na Tshisekedi bagize ibyago bikomeye: Qatar yiyemeje gutangiza imishyikirano hagati ya M23, ya Leta ya Kinshasa n’iy’u Rwanda. Amerika, na yo, yahise ishyigikira ibiganiro aho gufata intwaro. 

Ibyo byahagaritse imishinga yose yo gushyira u Rwanda mu kato, ahubwo bituma u Bubiligi buta umutwe: ntibwongeye kwemererwa kohereza abasirikare, bwanze kurwana ariko bwemera gutanga imbunda kuko bwatinye ko Amerika ibuhana. 

Uyu munsi, Tshisekedi arasa n’uwatakaje icyizere cy’intambara. Yanyuze mu nzira nyinshi, ariko ntiyigeze anyura mu nzira y’amahoro.  

Iyo aza kuganira na M23, akabafata nk’Abanye-Congo bafite impamvu barwanira, akareka urwango n’ubusumbane, ni bwo yari kuba ahagaze nk’umuyobozi. 

Ahubwo, yahisemo gukorana n’imitwe y’iterabwoba, hitamo gusaba abanyamahanga gutera u Rwanda, arusabira ibihano no gutinza amahoro. 

Ese Tshisekedi n’u Bubiligi bazarangira bate mu mateka y’akarere? Amahoro arashoboka, ariko si mu nzira ya Tshisekedi. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe