Menya imikoreshereze ya mudasobwa yawe kugira ngo igufashe gukora  nk’indangururamajwi [Microphone]

Abantu benshi ntibazi ko mudasobwa igira indangururamajwi[microphone], ariko uko iterambere rigenda riza niko hari byinshi bigenda bivumburwa  bigakusanyirizwa hamwe ugasanga, igikoresho kimwe kigira imimaro myinshi itandukanye, twavuga nka Telefone, mudasobwa ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga .

Kuri uno munsi twahisemo kubabwira uko wakoresha mudasobwa yawe nk’indangururamajwi nyuma ya byinshi uzi kuri mudasobwa , dore uko bikorwa:

1.Ujya  aho ushakira akarango k’amajwi (volume ) .

Hitamo ahanditse Recording Device(aho bafatira amajwi) aho nuhagera birakorohera  niba mudasobwa yawe ifite indangururamajwi(microphone) ikora neza, ariko ku bakoresha Mudasobwa nto ‘Laptop’ ho biroroha  cyane kuko ziza zirimo Mikoro ,nugeraho kanda kuri Mikoro ahari akamenyetso ka ‘V’ kari mu ibara ry’icyatsi , urabona ahanditse  “properties”  uhakande, haraguha uru rutonde :General /Listen/levels/enhancements/advanced, umaze kubona uru  rutonde  kanda kuri listen to this device  ushyiremo aka kamenyetso na none ka ‘V’ cyangwa ukande kwemeza (checkbox).

2.Itondendere guhita ukanda ahanditse “apply”:

Mu rwego rwo kwirinda urusaku kuko aha mudasobwa iba ikora nk’indangururamajwi koko, urahita ujya ahanditse  “Enhancements” ubwo urahindura uko  mashine ikoze(setting) kuko ari byo bigufasha  kugabanya urusaku  [Noise Reduction]

3.Jya ahanditse ‘Noise suppression’uhemeze ushyiramo akamenyetso ka “V” .

aho ukeneye ku menya byinshi ku majwi wakanda “Accoustic audio cancellation”, “Immediate mode” ukareba ibindi byimbitse ariko aho twari tugereye, utinjiye muri byo  biragufasha gukoresha mikoro yawe mu gihe ukanze kuri “APPLY’”

Niba itangiye kuvuga amajwi yawe aratungukira mu  munsakazamajwi  (speaker) cyangwa se muri “Mixer”, ugeze aha ntibivuze ko mikoro zizakora kuko ufite insakazamajwi gusa ahubwo niyo zitabaho yakora gusa zigufasha kuvuga  no kumvikana cyane.

Mwaba hari ikindi mudasobanukiwe neza? Mudusigire igitekerezo hano ibyifuzo n’ibitekerezo byanyu tuzabishingiraho muri Tyaza ubwenge y’ubutaha, kandi ntugahweme kudukurira ushobora gucikwa byinshi by’ingirakamaro.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma