Menya ibintu by’ingenzi ukwiye kwitaho bikagufasha kwambara ukaberwa.

Birashoboka ko waba wari wabona abantu bambaye imyambaro runaka cyangwa se wareba nko ku mbuga nkoranyambaga imyenda runaka nk’ikanzu nziza cyangwa ikote ribereye umuntu ubonye ku ifoto maze wabigura wabyambara ukabona byanze guhura, mbese wakwireba ugasanga ntaho bihuriye nibyo wari witeze. Ugasanga ntibikubereye na gato. Niba byarakubayeho, nturi wenyine kuko ibi ni ibintu biba ku bantu batari bake cyane cyane iyo bataramenya ibintu by’ingenzi bakwiye kwitaho byabafasha kwambara bakaberwa.

Muri rusange ariko hari icyo buri wese akwiye kubanza kumenya, tuzirikane ko abantu duteye mu buryo butandukanye, birashoboka ko iki  ikintu wari ukizi ariko ushobora kuba utakitagaho, yewe ukanibaza aho cyaba gihuriye n’imyambarire. Igisubizo ntikiri kure icyo dushaka kuvuga ni  uko buri wese akwiye kwambara imyenda ijyanye n’uwo ariwe, uko ateye, aho gushidukira kwambara ibigezweho wenda bikaba byaguhendera ubusa nyamara bitari buhaze ibyifuzo byawe.

Abantu rero benshi bakunze gukora amakosa umuntu yakwita ko akomeye mu myambarire aho babona umwenda mushya wambawe n’ibyamamare mu ndirimbo runaka cyangwa se umuhanzi bakunda yashyize hanze urukweto runaka bakajya kubigura birengagije ko ibibereye abo bantu bo hari igihe bitababera[nubwo wenda na we bishobora kukubera], cyane ko rwose tutirengagije muteye mu buryo butandukanye cyane. Bityo byaba byiza ubanje ukimenya ukabona gushidukira umwambaro runaka. Dutanze urugero se ntabwo murajya mu bukwe ngo ubone abasore cyangwa inkumi bambaye ibintu bimwe ariko ukabona bamwe hari ukuntu bitari kujyana neza?

Reka twifashishe izindi ngero zifatika duhereye wenda ku miterere y’umugabo. Nk’musore w’imyaka 25 ukora imyitozo ngororamubiri(sport) buri umunsi, ujya mu byumba byabugenewe agaterura ibiremereye (Gym) ntazagira umubiri umwe nk’umugabo ufite imyaka 50 uhora wicaye mu biro aho amara amasaha arenze umunani buri umunsi nabwo akahava ananiwe ahita aryama. Bityo aba bantu bombi nubwo bateye mu buryo bwa kigabo ariko uburyo bagomba guhitamo imyambaro ibabereye bugomba gutandukana kuko na bo baratandukanye cyane.

Bitewe n’uko imibiri yabo idateye kimwe nta nubwo bakwiye kwambara kimwe ahubwo buri wese akwiriye mbere na mbere kureba uko ateye hanyuma, akimenya, akabona guhitamo imyambaro ijyanye n’imiterere ye mbere y’uko ashidukira ibigezweho cyangwa se ibifite amabara wenda yishimira[nubwo kwita ku ibara rikubera na byo ari byiza], kurusha kwita ku miterere y’umubiri we.

Irindi banga ni uko buri wese akwiriye kumenya umubiri we neza ndetse akamenya icyamubera n’ikitamubera bityo mu ihitamo ry’umwambaro akibanda mbere na mbere ku kugendera ku mwenda umugaragaza uko yifuza kugaragara. Aha wenda twatanga urundi rugero gato ku bakobwa n’abadamu. Buriya tutitaye ku by’Amadini wenda abuza bamwe kwambara imyambaro runaka, ariko niwitegereza uzasanga nk’ubu harateye kwambara amapantalo, ariko si ko bose ababera, yewe by’aba n’amajipo ugasanga hari uberwa n’ingufi cyangwa indende ariko yahindura yambaye iyo mu bundi buryo ugasanga ntibinoze.

Ibyo byose rero impamvu nta yindi nubwo bose wenda ari abakobwa cyangwa abagore ariko ntibateye kimwe na mba, wenda umwe afite igifu kinini undi ntacyo agira, afite amabuno se undi wenda araringaniye, cyangwa se amabere yabo ateye ku buryo butandukanye. Burya kandi n’abahanga mu myambarire bavuga ko n’uko umuntu asa(inzobe/igikara,….) nabyo bigomba gutekerezwaho mu gushaka umwenda wamubera, wenda sinzi niba umuntu w’inzobe cyane burya aberwa n’umwenda w’umutuku, arawambara ariko hari ukuntu uba ubona bigaragara.

Mbese kwambara ukaberwa nta we utabyifuza kandi ntako bisa ariko icyo twari tugamije kubabwira si ukwihutira kugura ibigezweho mbere yo kumenya ipfundo ry’ibyo bigezweho rizatuma bikubera, si no kubabuza kujyana n’ibigezweho. Mbere na mbere imenye,umenye imiterere y’umubiri wawe, wirinde kwisanisha cyane na runaka kuko hari byinshi mudahuje, wite kandi ku ndeshyo yawe ugereranyije n’abo wabonanye umwambaro ugiye kugura, wibuke kandi ko kuberwa bidasaba kuba wambaye ibihenze ahubwo kumenya ibijyanye n’imiterere y’umubiri wawe bigufasha kuberwa kurushaho, twibuka ko uwambaye neza agaragara neza.

Mutwemerere tube dusubikiye aha, ubutaha bitewe n’ibyifuzo mwaduhaye tuzakomeza ku zindi ngingo  zadufasha kwiyungura ubumenyi mu byerekeye imyambarire n’ibigendanye nayo byose ku buryo tubikurikije twazajya dutambukana umucyo, ishema n’isheja aho tunyuze hose,  ariko mwibuke kandi muzirikane amahame twarebeye hamwe kandi ntimukibagirwe ko tugomba kwambara ibijyanye n’imiterere yacu aho gushamadukira ibigezweho nubwo nabyo tutabibabujije ariko bigakoranwa ubushishozi.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma