Bobi , ni imbwa ikomoka muri Porutugali ikaba yarahawe igihembo cy’imbwa ikuze cyane ku isi , ikaba iri kwizihiza isabukuru y’imyaka 31, ihabwa igihembo na kompanyi yitwa Guinness Word Records.
Umuryango wa Bobi wateguye ibirori I muhira kuri uyu wa gatandatu muri Conqueiros mu giturage giherereye mu majyepfo ya Porutugali.Nyiriyi mbwa ariwe nyakubahwa Lionel Costa , yabwiye Guinness ko iki kirori yateguye ari ikirori gisanzwe gikorwa muri Porutugali . Abantu barenga 100 baraza bakitabira , bakabyina ndetse bakishimira intinzi itashye mu mumjyi.
Costa akomeza avuga ko Bobi yishimiye kuba yarambitswe ikamba , ati : “Hari haje abanyamakuru benshi ndetse n’abantu bari benshi baturutse mu mpade z’isi baje gufata ifoto ya Bobi ”.
“Hafashwe amafoto menshi atandukanye iryamye , yicaye , ihagaze , kuri Bobi ntago byari byoroshye na rimwe.”
Bobi ni imbwa yatojwe , irakuze , ndetse ikaba ifite ikibazo mukugenda ndetse no guhinduranya amaso ireba .Costa avuga ko Bobi mugihe imaze itari yigera na rimwe igira n’umwe ihutaza , itanga amahoro aho ituye .
Costa yongeraho kandi ko iyi mbwa ikuze ibaho nk’izindi zikiri nto , ariko ko ifite umwihariko utandukanye n’izindi nko gukomeza kwibuka abantu isanzwe izi bo mu muryango wange nubwo kurubu batagihari urugero iracyibuka papa wange , uuvandimwe wange ndetse na sogokuru aba bose bakaba batakibarizwa mu isi yabazima .