Umuyobozi muri M23, Benjamin Mbonimpa, usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu mutwe, yageneye ubutumwa Lt Gen Pacifique Masunzu, uherutse kugirwa umuyobozi w’ibikorwa bya FARDC mu ntara zirimo izo M23 irwaniramo. Mu butumwa bwe, Mbonimpa yavuze ko Masunzu ari kwerekeza aharindimuka, ashinja uyu musirikare kutazashobora guhagarika umuvuduko w’ingabo za M23 mu mirwano iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Izi nshingano Lt Gen Pacifique Masunzu yahawe na Perezida Félix Tshisekedi ku wa 19 Ukuboza 2024. Benshi mu basesenguzi basobanura ko impamvu Masunzu yahawe uyu mwanya ari uko asanzwe aziranye cyane n’abayobozi ba M23 ndetse akaba azi neza uduce uyu mutwe urwaniramo, bikaba byitezwe ko bishobora kumufasha mu guhangana nawo.
Nyuma yo kumenya iyi nkuru, Benjamin Mbonimpa yagize ati:
“Ari ku manuka ajya ikuzimu. Ni uwa nyuma mu bakomoka mu badakunzwe, ugiye gucibwa na FARDC. Inzira yo kumukiza irafunguye; azarangiza ashyizwe aho nta wuzigera yongera kumwibuka.”
Yongeyeho ati:
“Masunzu nta bushobozi afite bwo kugabanya umuvuduko w’ingabo za M23 mu kwigarurira uduce tumwe na tumwe. Abongereza baravuga bati ‘tegereza uzabibona’.”
Lt Gen Pacifique Masunzu yahawe kuyobora Zone ya Gatatu ya FARDC nyuma yo kuyobora Zone ya Kabiri. Avuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu bwoko bw’Abanyamulenge. Ariko benshi mu bo avukamo ntibamwiyumvamo, bamushinja kuba yaragambaniye bene wabo muri Leta ya Perezida Félix Tshisekedi.
Ibi ngo ni byo bituma akenshi ahabwa imyanya ikomeye muri Leta, kuko bivugwa ko akora ibikorwa bihabanye n’inyungu z’ubwoko avukamo.