Mbega umukobwa wigitangaza ! Yanze Miliyoni kuko bayimuheraga gukinishwa muri filimi z’urukozasoni maze ashyira hanze amafoto akurikira! >>> Inkuru irambuye

Umunyamideli wo mu gihugu cya Tanzaniya witwa Jane Remoy uzwi nka Sankocha yatangaje ko ari gushakishwa n’ibigo bikomeye bikora filime z’ubusambanyi biturutse ku mafoto akurura abagabo akunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga.

Jane Remoy wiyise Sankocha ni umwe mu bakobwa b’ikimero batigisa murandasi muri Tanzaniya biturutse ku mafoto agaragaza imiterere ye akunze gushyira ahagaragara.

Uyu mukobwa akunze gushyira ahagaragara amafoto yambaye utwenda tw’imbere, cyangwa se indi myenda irata ikibuno cye n’amabere byatwaye imitima y’abasore batari bake.

Ubwo yaganiraga Global TV, Sankocha yatangaje ko hari abantu babona ashyira amafoto ashotorana hanze, bakagira ngo ni ugushaka abamugura, nyamara atari byo.

Yongeyeho hari ibigo bikora filime z’ubusambanyi (pronographie) byo mu bihugu bitandukanye byatangiye kumusaba ngo bamukinishe, ahabwe amafaranga yifuza ariko arabatsembera.

Yagize ati “ hari ibigo byinshi bikora filime z’ubusambanyi zo muri Amerika banshatse, bambwira ngo nze bampe amafaranga yose nifuza maze bankinishe, ariko njyewe sinteye gutyo, ni nayo mpamvu ntahungabanywa n’abantu bavuga ko nigurisha kuri miliyoni imwe, ni ibintu ntashobora gukora kuko ayo ni amafaranga make, uretse ko ntigeze na natekereza kwigurisha ku mafaranga ayo ari yo yose, kuko siyo ntego yanjye.”

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Tanzaniya na Nigeriya bikunze kwandikika ko uyu mukobwa ari we ufite ikibuno cyiza kandi kinini muri Afurika dore ko gifite umuzenguruko wa cm 132.