Manishimwe Yateye Umugongo ikipe ya Gormahia FC maze ajya mu ikipe ya APR FC

Manishimwe Djabel war’umaze igihe mu ikipe ya Rayon Sports yamaze kuyivamo yerekeza mu ikipe ya Apr. Twabibutsa ko yagiye mu ikipe ya Rayon Sports avuye Mu ikipe y’Isonga FC.

Gusa nkuko byari bimaze iminsi bivugwa Ko uyu mukinnyi ashobora kujya mu ikipe yo mu Gihugu cya Kenya ariyo Gormahia. Gusa icyatangaje abantu n’ukuntu ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavugaga ko byarangiye bamaze kumvikana n’ikipe ya Gormahia FC. Abantu Bose batunguwe no kubona Manishimwe mu mwambaro w’ikipe ya APR FC migihe abantu Bose bumvaga Ko yagiye mu Gihugu cya Kenya. Gusa nkuko byagaragaye ntabwo ariwe wenyine wagiye mu ikipe ya Apr avuye muri Rayon kuko yagiyemo asangamo abandi bakinnyi 3 nabo bavuye mu ikipe ya Rayon Sports aribo Manzi Thierry,Niyonzima Olivier(Sefu) na Mutsinzi Ange. Twabibutsa K’uyu Mutsinzi yahakanaga ko ntabiganiro yigeze agirana n’ikipe ya APR.
Ese nkawe nk’umukunzi wa Rayon urabona kubura aba bakinnyi nta gihombo kirimo gikomeye? Ese wowe mukunzi wa APR FC urabona nyuma yabo yirukanye aba aribo gusibizo? wibaze maze wisubize.

Icyo twabamenyesha n’uko dukomeza gukurikirana amakuru y’abakinnyi bashya baziyongera kurabo yamaze kugura bazayifasha gukina CECAFA KAGAME CUP iteganyijwe gutangira tariki 6/07 hano mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *