Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeManirareba wifuza ko ingoma ya cyami isubiraho mu Rwanda yatanze Kandidatire ashaka...

Manirareba wifuza ko ingoma ya cyami isubiraho mu Rwanda yatanze Kandidatire ashaka kurubera Perezida

Umugabo witwa Manirareba Herman, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, impapuro zisaba kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yo muri Nyakanga 2024. 

Uyu mugabo atsimbaraye ku gusubizaho ingoma ya cyami, yashyikirije komisiyo y’amatora ibyangombwa asaba kuzahatana mu matora y’umukuru w’igihugu. 

Yibukwa aregera ko Bikiramariya atabonekeye Kibeho nk’uko gatulika ibivuga, ahubwo ari Nyirarumaga. 

Mu byangombwa yatanze nta mikono 600 y’abantu bamusinyiye mu turere twose irimo. 

Yabwiye Komisiyo y’Amatora ko atararangiza gusinyidha, ko azayizana namara kuyibona yose. 

Ku rundi ruhande,Mwubahamana Vicent Ferrire usanzwe ari umufundi yagejeje kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye nk’umukandida wigenga mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024. 

Mwubahamana yavuze ko mu gihe yagira amahirwe akinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yazaharanira ko amategeko ashyirwaho adasiga inyuma abakora imirimo itanditse. 

Yagize ati “Mu buzima busanzwe nkora akazi k’igifundi. Ndikorera, nize ibijyanye no kubaka ariko ubu ndi kwiga amategeko. Mbaho mu buzima rusange bwo guhura n’abantu bakora imirimo yo kubaka n’abandi bakora imirimo itanditse idafite umurongo mugari w’amategeko agenga abayikoreramo.” 

Yakomeje ati “Niyo mpamvu mu myumvire no mu nararibonye yanjye nasaze byazaba byiza kuri njyewe mpagaze mu Nteko ngafasha igihugu mu kubaka amategeko ahuye neza n’iyo miterere y’abo bantu baba muri urwo rwego, yaba abakora mu mirimo yo kubaka, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’abandi bakora iyo mirimo idafite amasezerano ahamye.” 

Yakomeje avuga ko nk’Umunyarwanda yahisemo gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu kuko ari inshingano za buri wese. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights