Manchester United yizeye gusinyisha umwe muri ba myugariro bakomeye muri shampiyona y’abongereza:

Nyuma yo kurangiza shampiyona y’abongereza izwi ku izina rya English Premier League y’uyu mwaka ihagaze kumwanya wa kabiri aho irushwa amanota 19 yose na mucyeba wayo Manchester City wegukanye igikombe cya shampiyona, ikipe ya Manchester united ikomeje gushakisha uburyo yakubaka ikipe yiteguye guhatanira igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino utaha.

Irangajwe imbere na José Mourinho uyitoza, iyi kipe yo munkengero z’umujyi wa Manchester, yizeye ko izegukana myugariro wa Tottenham Hotspurs witwa Toby Alderweireld.

Nk’uko inkuru dukesha ikinyamkuru cyandikirwa k’ubutaka bw’igihugu cy’ubwongereza kikaba cyitwa Evening Standard ibitangaza, ngo iyi kipe y’amashitani atukura irifuza gutanga £40m kuri Toby Alderweield.

Toby Alderweield ukinira ikipe y’igihugu cy’ububirigi, ni umwe muri ba myugariro beza shampiyona y’abongereza itunze kugeza ubu.

Gusa, uyu mukinnyi amaze igihe kinini atagaragara mukibuga kubera ikibazo cy’ivune aheruka kugira, aho ndetse mugihe yari amaze gukira imvune atumvikanye n’ikipe ya Tottenham Hotspurs akinira kubijyanye n’amasezerano iyi kipe yifuzaga kumwongerera.

Umutoza wa Tottenham Hotspurs witwa Mauricio Pochettino, yiteguye kurekura Toby Alderweield akamusimbuza myugariro w’umuhorandi ukina mu ikipe ya Ajax witwa Matthijs de Ligt uhagaze kugiciro cya £50m.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma