Manchester United yiteguye kurekura miliyoni 42 z’amayero kuri umwe muri ba myugariro bakomeye mugihugu cy’ubutaliyani

Ikipe ya Manchester United ikomeje kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ahanini ivugwaho kuba yitezweho kugaragara cyane ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi y’uyu mwaka.

Ni nyuma y’aho iyi kipe y’amashitani atukura irangije shampiyona y’abongereza izwi ku izina rya English Premier League y’uyu mwaka ihagaze kumwanya wa kabiri aho irushwa amanota 19 yose na mucyeba wayo w’ibihe byose ariwe Manchester City yegukanye igikombe cya shampiyona.

Jose Mourinho utoza iyi kipe yo munkengero z’umujyi wa Manchester arifuza kubaka ikipe yiteguye guhatanira igikombe cya shampiyona cy’umwaka utaha, ndetse ikitwara neza k’uruhando mpuzamahanga cyane cyane mu irushanwa rya UEFA Champions League, irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere k’umugabane w’iburayi.

Uyu mutoza ukomoka mugihugu cya Portugal arifuza kubaka ikipe ahereye m’ubwugarizi bwayo bukijegajega aho yiteguye gutanga miliyoni 42 zose z’amayero kuri myugariro ukinira ikipe ya AC Milan witwa Leonardo Bonucci.

Ikipe ya AC Milan yiteguye kurekura uyu mukinnyi wigaragaje cyane k’uruhando mpuzamahanga ubwo yakinaga mu ikipe ya Juventus mugihe cyose ikipe imwifuza yaba imutanzeho amafaranga ari hejuru y’ayo AC Milan yamutanzeho ava muri Juventus nk’uko Tuttosport dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza.

Jose Mourinho akaba asanga Leonardo Bonucci ariwe uzamukemurira ibibazo by’ubwugarizi aho agomba gufatanya na Eric Bailey m’ukuyobora ubwugarizi bw’iyi kipe yiteguye guhatanira igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino utaha.

 

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma