Imirwano yahuje umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe na SADC muri Kanyangohe yaje kurangira umutwe wa M23 wegukanye intsinzi ndetse bituma wongera kuvugwa ibigwi na bamwe mu bagize ARC/M23.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ibi byagarutsweho n’umuhuzabikorwa wa M23 Benjamin Mbonimpa, ubwo yatangazaga ko nta kindi gisirikare gikomeye yabonye kiruta M23.
Yagize ati “M23 ntiteze gusubira inyuma nk’uko twabikoze mbere, nyamara ntitugire icyo tugeraho, igisirikare cyacu gifite imbaraga, kandi bigaragazwa n’urugamba tumaze iminsi dutsinda muri Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo, muri Masisi mu bice bya Karuba na Mweso, werekeza Kashunga na Pilote ndetse no muri Kanyangohe.”
Uyu muhuzabikorwa kandi yagaragaje ko umutwe wa M23 witeguye kurwanira ahazaza h’abaturage bo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahawe akato n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Si ubwambere umutwe wa M23, utangaza ko utazigera ureka guharanira uburenganzira bw’abaturage b’abanye-Congo, cyane cyane ababuzwa uburenganzira bwabo bagatwererwa ibihugu by’amahanga, kubera ururimi n’umuco byabo.
M23 yongeye kwigaranzura Ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo nyuma y’uko iri huriro riwugabyeho ibitero bikomeye ryifashishije Drones.
Ibice bya Mweso, Kanyangohe no mu nkengero zaho, kugeza ubu biri kugenzurwa n’umutwe wa M23.