Ku munsi w’ejo ku wa kane tariki ya 01 Gashyantare 2024, M23 imaze igihe ihanganye bikomeye n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC hamwe n’abambari bayo yongeye kubakoza isoni nyuma yo gutangaza ko bagiye guhashya uyu mutwe hanyuma bagakomereza mu Rwanda.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Intare za Sarambwe (M23) zari zagabweho ibitero, mu birindiro byazo biri muri Teritwari ya Masisi byaje kurangira zisubije inyuma abari baziteye ndetse zigarurira n’izindi Teritwari 5 zagenzurwaga n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Leta hamwe na SADC.
Iyi mirwano kandi yabereye mubice biherereye muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ikaba Ariyo yasize M23 yigaruriye Localite 5 nini, zo muri teritware ya Masisi, harimo Localite ya Rushoga, Majagi, Rwiririza, Kazinga na Kabushumba.
Ibi byabaye nyuma y’uko ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, muri iki cy’umweru turimo yari yasabye Abanye congo kw’itegurira gutera u Rwanda.
Leta ya RDC yatangaje ibi ibinyujije kuri perezida w’inteko Nshinga Mategeko w’agateganyo, Christophe Mboso avuga ko rutera inkunga M23, icyakora Ibi si ubwa mbere babivuze nyamara u Rwanda rwabihakanye kuva cyera.
Icyakora aya magambo avugwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyafatanije na Leta y’u Burundi banari kumwe muri uru rugamba, rwo kurwanya M23, bamwe bamaze kuyamenyera, ngo kuko asa na yayandi isake ihora isubiramo, umunsi kuwundi.
Uko bwije n’uko bukeye imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igenda ihindura isura ku buryo bamwe badatinya kuvuga ko M23 bishobora no kurangira yigaruriye Kivu zombi.