Mu itangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, rivuga ko biteguye gusubira inyuma mu gihe cyose Guverinoma ya Congo yaba irekeye aho kubagabaho ibitero.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ni itangazo rivuga ko abarwanyi ba M23 nta gahunda yo gufata Goma bafite nk’uko Leta ya Congo igenda ikwirakwiza icengezamatwara ryayo, icyakora ngo mu gihe baba bakomeje kubarasaho bakomeza imirwano.
M23 yibumbiye muri Alliance Fleuve Congo (AFC)ivuga ko ishaka amahoro binyuze mu biganiro bya Politiki nk’igisubizo kirambye, ikanahamagarira imiryango mpuzamahanga n’abayobozi bo mu karere gushyigikira izo mbaraga zo kugarura amahora mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iri tangazo rije nyuma y’uko Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yatangaje ko ingabo zayo zigaruriye ibindi bice byari mu maboko y’ihuriro ry’ibgabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kugabwaho ibitero.
Bisimwa wifashishije urubuga rwa X, yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Gashyantare 2024, Ingabo za Leta n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa yo bifatanya zagabye ibitero kuri M23 mu bice bya Mushaki n’ibindi biyizengurutse ndetse abaturage b’inzirakarengare bikabagiraho ingaruka.
Yavuze ko M23 yirwanyeho igasubiza umwanzi inyuma, ikanigarurira tumwe mu duce twinshi twari mu maboko y’ingabo za Leta n’abambari bazo.
Yagize ati “M23 yasubije umwanzi inyuma iramutsinda ndetse zifata n’uduce dutandukanye bakundaga gukoresha bagaba ibitero. Ingabo zacu zafashe ibice byose bya Nturo1, Nturo 2 n’agace kari kazwi cyane kifashishwaga muri urwo rugamba ka Chez Madimba hejuru ya Sake.”
Perezida Bisimwa kandi yavuze ko kuri ubu ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abo bafatanyije mu ntambara batazongera kubasha kugaba ibitero ku baturage batuye muri utwo duce.
Ibyo bibaye nyuma y’uko kuri uyu wa 5 Gashyantare, hateranye inama idasanzwe yiga ku mutekano wa Goma, yayobowe na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yitabirwa n’abarimo Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba, abasirikare bakuru hamwe n’abapolisi bakuru.
Ni inama yabaye biturutse ahanini ku kuba kuva mu mpera z’icyumweru gishize, umutwe witwaje intwaro wa M23 warafashe agace ka Shasha kegereye ikiyaga cya Kivu; ibyatumye umuhanda munini uhuza Goma, Sake na Minova ufungwa.
Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku rugamba kandi avuga ko M23 ikomeje imirwano iyihanganishije na FARDC n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwayo ku buryo umujyi wa Sake bisa naho wamaze kugera mu maboko ya M23.
Ni umujyi ufite icyo uvuze muri Kivu y’Amajyaruguru kuko uri mu marembo ya Goma. Abaturage uruvunganzoka bamaze guhunga imirwano berekeza i Goma.
Iyi mirwano isunikira M23 gufata sake, yabyukiye n’ubundi mu duce dutandukanye nka Mushaki no mu nkengero zaho mu bitero bya bombe bishyira mu kaga ubuzima bw’abasivili byagabwe na FARDC nk’uko byatangajwe na M23, mu gihe bivugwa ko mu gace ka Mugunga hongeye kugwa igisasu.
Umujyi wa Sake mu gihe waramuka ufashwe byuzuye, byaba ari ikimenyetso ntayegayezwa ko Goma nayo yaba igeze mu biganza bya M23 n’ubwo itangaza ko ataricyo igamije keretse ikomeje kuraswaho.
Uyu mujyi kandi bivugwa ko urimo ibirindiro by’ingabo z’Abarundi zivugwa gufasha ingabo za Congo (FARDC) n’imitwe yitwaza intwaro nka Mai Mai, FDLR, n’urubyiruko rwibumbiye muri Wazalendo mu mirwano bahanganyemo na M23.