Abasirikare ba M23 irwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), bafashe agace ka Lunyasenge, kari mu burasirazuba bw’igihugu, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Lunyasenge ni kamwe mu duce twakunze kugaragaramo imirwano ikomeye mu minsi ishize.
Lunyasenge iherereye muri grupema ya Masindi, mu teritware ya Lubero, hafi y’ikiyaga cya Edward. Ifatwa ry’aka gace ryabaye ku cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2025, nyuma y’uko ku wa 2 Gicurasi hatangiye imirwano ikaze mu nkengero zako.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na FARDC (Ingabo za Leta ya Congo) rimenyesha abanyamakuru, ubuyobozi bw’izi ngabo bwashinje M23 kwica nkana amasezerano yo guhagarika imirwano yari yaravugiwe mu biganiro byabereye i Doha muri Qatar.
FARDC yavuze ko gufata Lunyasenge ari igikorwa cy’ubushotoranyi gikwiye igisubizo gikomeye.
“Dufite uburenganzira bwo kwihorera ku bitero by’iterabwoba bya M23,” byatangajwe n’igisirikare cya Leta, gishyira mu majwi M23 kuba yarasubiye mu bikorwa by’imirwano mu buryo butunguranye.
Ku ruhande rwa M23, nta tangazo riratangazwa ku mugaragaro kuri iki gikorwa.
Ariko amakuru yaturutse mu baturage n’abari hafi y’ibibera muri ako gace yemeza ko koko abasirikare ba M23 binjiye muri Lunyasenge ku munsi w’ejo hashize.
Ifatwa rya Lunyasenge ryongereye ubushyamirane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahamaze imyaka myinshi harangwamo umutekano muke, intambara zishingiye ku butaka, ubwoko, ndetse no ku bibazo by’inyungu za politiki n’ubukungu.
Akarere ka Lunyasenge, nk’ahandi henshi muri Kivu y’Amajyaruguru, gafite umwihariko w’aho gahana imbibi n’ibihugu bihana amateka y’ubuhunzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, n’imitwe yitwaje intwaro ihora ihinduranya imirongo.
Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko iyo M23 ifashe agace gashya, byongera igitutu ku nzego za Leta ya Congo, kandi bikerekana intege nke mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga agamije amahoro.