Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeOther NewsM23 yigaruriye agace kari amatware akomeye ya FDLR

M23 yigaruriye agace kari amatware akomeye ya FDLR

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu wigaruriye agace ka Rwindi ko muri Teritwari ya Rutshuru, agace kari kamaze igihe kirekire karahindutse amatware y’umutwe wa FDLR.

Amakuru avuga ko nta mirwano yigeze ibera muri aka gace gaherereye muri Parike y’Igihugu ya Virunga, ko ahubwo ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma RDC ryumvise M23 ikagezemo zigahitamo gukizwa n’amaguru.

M23 kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ni yo igenzura ibirindiro bya gisirikare bigaherereyemo ndetse na Sitasiyo y’Ikigo cya RDC gishinzwe kurengera ibinyabuzima (ICCN).

Bivugwa ko Ingabo za Leta ya RDC nyuma yo kuva Rwindi zahise zihungira i Kanyabayonga.

Usibye Rwindi yo muri Teritwari ya Rutshuru yigaruriwe na M23, Radio Okapi yatangaje ko uyu mutwe wanigaruriye uduce twa Kashuga na Misinga duherereye ku bilometero bibarirwa mu icumi uvuye i Mweso.

Ni nyuma y’imirwano ikomeye yayisakiranyije n’Ingabo za leta mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights