Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeM23 yerekanye ibindi bikoresho yambuye FARDC n’abambari bayo hanagaragazwa imirambo y’abo bahanganye...

M23 yerekanye ibindi bikoresho yambuye FARDC n’abambari bayo hanagaragazwa imirambo y’abo bahanganye yiciye ku rugamba.

Imirwano yahuje M23 n’abo bahanganye ku munsi w’ejo kuwa 4 Werurwe 2024, yarangiye abarwanyi b’Intare za Sarambwe berekanye intwaro zikomeye kandi nyinshi bambuye abarwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bahanganye. 

Ni mu rugamba rwabereye mu bice birenga bitatu harimo Mabenga, Mweso, Katsiro na Kihondo. 

Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yatanze ubutumwa bwanditse avuga ko Ingabo za FARDC n’abambari bazo bahunze agace ka Gatsiro n’inkengero zako, ni naho M23 yabamburiye biriya bikoresho birimo imbunda ziremereye inahicira abantu benshi cyane. 

Iyi mirwano yaje gukomeza kugeza saa kumi n’igice z’umugoroba, mu gihe yari yatangiye mu rukerera rwo kuri uy’u wa Mbere, aho  M23  yaje kwigarurira agace ka Kihondo gaherereye mu marembo ya Centre ya Nyanzare, muri Teritwari ya Rutsuru. 

Ingabo za SADC, FARDC, FDLR, Abacanshuro, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo bakoze ibikorwa by’ubusahuzi ahanini basahuye muri Nyanzare n’ahandi. 

Umwe mu baturage baturiye ibice bya Masisi yahamije ko Mabenga na Mweso ari ibice bigenzurwa na M23 kandi ko ari byo byagabwemo ibitero. 

Anahamya ko FARDC n’ibisirikare by’amahanga byaje kuyifasha kurwana intambara, aribo bagabye ibitero mu birindiro bya M23 ndetse n’ahatuwe n’abaturage benshi. 

Ushobora kureba amafoto y’abarwanyi ba FARDC n’abambari bayo bishwe na FARDC unyuze hano

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights