Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeM23 yerekanye abandi basirikare benshi b’u Burundi harimo n’abari k’urwego rwa Major...

M23 yerekanye abandi basirikare benshi b’u Burundi harimo n’abari k’urwego rwa Major na Col. yafashe mpiri bahita bamagana Perezida Ndayishimiye.

M23 yeretse abanyamakuru abasirikare b’u Burundi bafashwe matekwa mu mirwano ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zihanganyemo na M23, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Ni abasirikare bafatiwe k’urugamba mu mirwano yabereye muri teritware ya Masisi, bavuga kandi ko bapfushije abasirikare benshi harimo n’abayobozi bari k’urwego rwa Major na Col. 

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 04 Gashyantare 2024, aho M23 yerekanye aba basirikare binyuze ku muvugizi wa yo mu bya gisirikare Lt Col Willy Ngoma. 

Abasirikare b’u Burundi berekanwe harimo uwitwa Adjudant Chef Ndikumasabo Therence avuka mu i Mwaro, yabaga mu ngabo zo muri brigade ya 410 muri division ya 4. 

Undi ni Adjudant Chef Nkurunziza winjiye mu Gisirikare i Burundi mu mwaka wa 1996, yavuze ko amaze gukorera ahantu henshi hatandukanye, avuga kandi ko ubu yakoraga muri Etat Major ya division ya 1 iyobowe na Brigadier Gen Nyamugaruka. 

Abandi berekanwe nabo bari k’urwego rwa Adjudant Chef, harimo uwitwa Adjudant Chef Nkurunziza, wavuze ko bakuwe mu nkambi za gisirikare z’itandukanye, ko kandi bari hagati ya 700 na 800, yasobanuye ko bahurijwe hamwe ahitwa ku Mudugudu, bakora Batayo ya 8 ya TAFOC yari iyobowe na Lt Col Singirankabo. 

Aba berekanwe basabye imiryango mpuzamahanga na Sosiyete sivile ko babafasha gusubira mu gihugu cyabo, ndetse banamagana perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye uhakana ko ntangabo ze zafashwe na M23. 

Nkuko byagaragaye mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye, aba basirikare b’u Burundi babanje kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo cy’u Burundi. 

Nyuma aba bafatiwe k’urugamba basobanuye uko bagiye bavanwa iwabo aho bakoreraga akazi ka gisirikare, baza koherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru, kurwanya M23, aho bavuze ko bavanwe i Bujumbura bari mu ndege y’igisikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). 

Bakimara kugera ku butaka bwa kiriya gihugu, bahise bahabwa ibikoresho byinshi bya gisirikare bahita bajyanwa i Goma. 

Aba basirikare b’u Burundi bakomeje bavuga ko bakimara kugera i Goma, bashyizwe mu mudoka za FARDC boherezwa i Mushaki, muri teritware ya Masisi, ariko basobanuye ko babwirwaga n’ubuyobozi bwa bo ko bagiye kurwanya Abanyarwanda. 

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare Lt Col Willy Ngoma, yabwiye itangazamakuru ko ibyo kwerekana abasirikare bafashwe matekwa babikora mu rwego rwo kwereka Isi ko Ingabo z’u Burundi ziri mu mirwano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.  

Lt Col Willy Ngoma yakomeje avuga ko infungwa z’intambara zirindwa n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu, anavuga ko perezida Evariste Ndayishimiye bafitanye amasezerano na Tshisekedi agamije guhungabanya umutekano w’abaturage mu Burasirazuba bwa RDC. 

Aba basirikare kandi basabye Perezida Ndayishimiye kumvikana na M23 maze abasirikare b’u Burundi baguye ku rugamba barimo n’abayobozi bakajya gushyingurwa mu cyubahiro mu gihugu cyabo. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights