Sunday, December 8, 2024
Sunday, December 8, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeM23 yatangaje ikigiye gukurikiraho nyuma y’uko abasivile bakomeje kwicwa mu mujyi wa...

M23 yatangaje ikigiye gukurikiraho nyuma y’uko abasivile bakomeje kwicwa mu mujyi wa Goma.

Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yagize icyavuga ku bwicanyi bumaze iminsi bukorerwa i Goma, ku murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Ni mu butumwa bugufi Lawrence Kanyuka yatanze akoresheje urubuga rwa x, muri ibi bihe gupfa kw’abasivile mu mujyi wa Goma bisa n’ibyabaye nk’ibisanzwe. 

Mu minsi itarenze icumi gusa, abantu 14 bamaze kwicirwa mu mujyi wa Goma bamwe barashwe abandi bagaterwa amabuye. Abakora ibyo bikorwa harimo Wazalendo n’abasirikare ba FARDC. 

Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yatanze ubutumwa nyuma y’ibi bikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bikomeje gukorerwa mu mujyi wa Goma, avuga ko igihe kigeze kugira ngo bo, bahagarike ubwo bwicanyi bukorerwa abasivilemuri uyu mujyi. 

Yagize ati: “Igihe kirageze ngo duhagarike ubwo bwicanyi buri gukorerwa mu mujyi wa Goma.” 

Bwana Lawrence Kanyuka yanavuze ko ubwo bwicanyi bukorwa n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Ati: “Ni ubwicanyi bukorwa n’ingabo za bwana Tshisekedi Tshilombo.” 

Ku munsi w’ejo hashize undi muntu usanzwe akora akazi ko gutwara abantu kuri moto yiciwe i Goma arashwe, amakuru yahise avuga ko ari umusirikare wa FARDC warashe uwo mumotari ku manywa y’ihangu. 

Ibyo byabaye ahagana saa tanu z’igitondo.  

Ni mu gihe kandi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu hatoraguwe undi murambo w’umugore ariko ntihamenyekana icyaba cyamwishe. 

Ikibazo cy’umutekano muke i Goma kimaze gufata indi ntera, nubwo ubutegetsi bwa gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru bwabujije urubyiruko rwahawe imbunda ruzwi nka Wazalendo, kutazongera kuzijyana muri uyu mujyi. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights