Friday, March 14, 2025
Friday, March 14, 2025
spot_img
HomePolitikeM23 yatabaye abaturage bari barajujubijwe n’abasirikare 130 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

M23 yatabaye abaturage bari barajujubijwe n’abasirikare 130 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wemeje ko wakuye abasirikare 130 ba FARDC n’indi mitwe yitwaje intwaro mu bitaro biri i Goma bari bihishemo, unyomoza amakuru yavugaga ko aba barwanyi bari abarwayi. 

Ni nyuma yuko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu riherutse gutangaza ko abarwanyi ba M23 bateye ibitaro bya CBCA Ndosho ku itariki ya 28 Gashyantare 2025 bakuramo abantu 116, na Heal Africa bakuramo 15. 

Iri shami ry’umuryango w’abibumbye ryemeza ko abakuwe muri biriya bitaro bose bari abarwayi n’inkomere. 

Kuva tariki ya 27 Mutarama 2025 nibwo M23 igenzura umujyi wa Goma  Bamwe mu basirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abo mu mitwe yitwaje intwaro bikorana bamanitse amaboko, abandi bahungira mu bigo by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye no muri ibi bitaro. 

Lawrence Kanyuka, usanzwe ari Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, kuri uyu wa 5 Werurwe yatangaje ko abarwanyi babo batigeze batera ibitaro cyangwa ibindi bikorwaremezo. 

Yakomeje agaragaza ko ibyatangajwe kuri NBCA Ndosho na Heal Africa biyobya kandi ko bigamije guharabika uyu mutwe.  

Ati “Igikorwa cyakorewe abasirikare 130 ba FARDC bari bihishe mu bitaro, cyakozwe mu mahoro kandi hubahirizwa itegeko mpuzamahanga. Intego y’ibanze y’iki gikorwa yari ukurinda umutekano w’ibikorwa by’ubuvuzi byari byacengewe n’abarwanyi bigize abarwayi, bagahungabanya abarwayi n’abakozi.” 

Kanyuka yasobanuye ko umutwe wa M23 ujya gutangira iki gikorwa, yari yamenyesheje abayobozi b’amashami b’ibi bitaro nyuma y’aho imenye ko abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babyihishemo bafata ku ngufu, bakaniba abaturage. 

Ati “Nta mpamvu n’imwe yatuma dutera ibitaro. Ahubwo, ingabo zacu zirinda umutekano w’ibi bikorwaremezo kugira ngo abakeneye ubuvuzi bwihuse babuhabwe. Birazwi cyane ko AFC/M23 ari urwego rwubahiriza inshingano ziteganywa n’amasezerano ya Geneva n’andi yose, yo kurinda ibikorwaremezo birimo ibitaro.” 

M23 yagiye gufata aba basirikare mu gihe abaturage bari bakomeje kugaragaza ko bava muri ibi bitaro, bakabahungabanyiriza umutekano, bagasubira kwihishamo. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights