Ubuyobozi bwa M23 bwanyomoje ibikomeje gutangazwa n’ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yuko zibeshye ko hari ibice ryambuye M23.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ni ibikubiye mu butumwa umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yashize hanze akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa x
Ubu butumwa bwa Lawrence Kanyuka buvuga ko intsinzi yatangajwe n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi ko hari ibice ingabo z’igihugu zambuye M23 ari ikinyoma cya mbaye ubusa.
Lawrence Kanyuka avuga ko kandi iri huriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa ritarigera ribambura habe byibuze n’agace kangana na santimetre imwe.
Ubu butumwa bukomeza buvuga ko kuva intambara yubura hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa nta gace nagato iri huriro ryari ryigera ryambura M23, ahubwo abasirikare b’Intare za Sarambwe (M23) nibo bagiye bambura iri huriro ibirindiro byinshi kugeza magingo aya.
Mu matangazo y’ubuyobozi bw’i ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru akomeje guca ku mbuga nkoranyambaga avuga ko M23 yambuwe ibice byinshi harimo agace ka Rubaya n’utundi duce two muri teritware ya Masisi.
Ibi nibyo umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yanyomoje ahubwo agaragaza ko M23 yamaze kwinjira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Lawrence Kanyuka yanaboneyeho umwanya agaragaza ko ibice bigenzurwa na M23 ko bifite umutekano usesuye, kandi ko abaturage babayeho neza.
Ubu butumwa busoza buvuga ko ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje guhonyora uburenganzira bwa muntu kandi ko rigomba kubiryozwa.